Sobanukirwa byinshi kuri beterave(Beetroots).

Beterave ni igihingwa cyerera mu butaka, kikaba kiba mu bwoko bw’imboga, ikaba iboneka mu mabara agera kuri atatu(3): umutuku, umweru ndetse n’izisa n’ikigina,uko zitandukanye mu mabara ninako ziba zitandukanye mu bizigize cyangwa intungamubiri zirimo, byumvikane ko n’imimaro yazo iba itandukanye.

Muri iyi nyandiko, tugiye kuvuga kuri beterave itukura, Beterave rero ni isoko nziza y’intungamubiri zitandukanye, nk’ibitera imbaraga(Carbohydrate), ibyubaka umubiri( proteins), ndetse na vitamine zitandukanye nka vitamine A, Vitamin C, ndetse na Vitamin B zitandukanye, beterave kandi ni isoko nziza y’imyunyungugu itandukanye nk’ubutare(Iron), kalisiyumu, magnesium, zinc, potassium, manganese n’iyindi, beterave ikungahaye ku turemangingo ndodo ndetse ni isoko nziza ya antioxidant, izindi ntungamubiri turakomeza kuzirondora hasi, tugaragaza n’ibyo zifasha umubiri.

Dore uburyo butandukanye ushobora kuyiryamo.

Beterave ushobora kuyirya uyihekenya, kuyitekana n’ibindi biribwa, kuyikoramo salade, ndetse wanayikoramo umutobe ari yonyine cyangwa se ukaba wanayivanga n’ibindi mu gihe uri gukora umutobe w’imbuto.

Ikirahure cya cl30, umutobe wa beterave urimo uba urimo Kalori 58, garama 13 z’ibitera imbaraga( Carbohydrate), murizo harimo garama 9 z’isukari ndetse na garama 4 z’uturemangingondodo, hakabonekamo kandi g 2 z’ibyubaka umubiri( proteins), vitamine A ingana na 1%,Vitamine C ingana na 11% ndetse n’umunyu wa karisiyumu ungana na 2%.

Ibyiza umubiri wunguka, iyo umuntu yariye kurya beterave

Abahanga mu bijyanye n’imirire batangaza ko kurya imbuto n’imboga bitandukanye mu bwoko, bifasha umubiri cyane haba mu kuwurinda ndetse no kuwuvura indwara n’zindi ngorane zitandukanye, zishobora kwibasira umubiri w’umuntu.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008, bwatangarije abahanga mu byo kuvura umutima, ko kurya beterave, bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima, ndetse ko iyo umaze kunywa umutobe wa beterave ungana na ml 500, bifasha abantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso mu kuwuringaniza nyuma y’igihe gito.

Si ibyo gusa, twagerageje kwegeranya n’ibindi umubiri wunguka, iyo umuntu yariye cyangwa yanyoye beterave.
 Beterave ifasha mu kurinda ubugumba, ibishobozwa nuko ikungahaye ku munyu ngugu witwa manganese, ufasha mu kurinda ubugumba.
 Ifasha abageze mu zabukuru, ibarinda indwara zibasira ubwonko, nkuko bitangazwa n’abashakashatsi bakora muri wake Forest University batangaje ko iyo unyweye umutobe wa beterave bifasha ubwonko, kubona umwuka mwiza(oxygen), kuba ubwonko bubasha kubona umwuka mwiza biri mu bifasha no guhagarika kwaguka kwibibazo bitandukanye, bishobora kwibasira ubwonko, cyane cyane ku bantu bakuze.
 Kurinda indwara y’igisukari( Diabete), muri beterave habamo, ibyitwa antioxidant bifasha mu kugabanya isukari mu maraso, ahubwo bigafasha mu gukora neza k’umusemburo witwa insulin ushinzwe kugabanya isukari mu maraso, ndetse beterave inafasha abarwayi ba diyabete ko isukari yakomeza kwiyongera.
 Ifasha igogora rigakorwa neza, bitewe nuko ikungahaye ku turemangingo ndodo(fibers), tunafasha cyane mu kurinda ikibazo cy’impatwe
 Kugabanya kubyimbirwa( imflamation), mu gihe umuntu yabyimbiwe ahantu runaka, beterave ifasha mu kuhabyimbura kuko ikungahaye ku binyabutabire byitwa korine(Choline), ndetse n’intungamubiri izwi nka Vertsatile iboneka muri beterave ifasha mu kubyimbura kabone nubwo uko kubyimbwirwa kwaba kumaze igihe kirekire.
 Ifasha abakunzi b’imyitozo ngorora ngingo cyane cyane abanyamwuga( Atheletes), kuko ifasha imikaya yabo mu kubona no kubika umwuka mwiza(Oxygen), mu gihe bari mu myitozo ngororangingo .

Source: www.medicalnewstoday.com
[email protected]