Sobanukirwa byinshi ku kibazo cyo kugwa ikirabira(fainting)

Muri iyi nyandiko tugiye kubagezaho, ubusobanuro bwo kugwa ikirabira/kuraba, impamvu itera kuraba, ibimenyetso bigaragaza umuntu warabye cyangwa waguye ikirabira, igihe kuraba biba ari ikimenyetso mpuruza, ndetse turanavuga ku bufasha bw’ibanze waha umuntu wahuye n’iki kibazo cyangwa se icyo wakora biramutse bikubayeho.

Kuraba ni ikibazo kibaho igihe ubwonko butari kubona umwuka mwiza(Oxygen),aho umuntu amara iminota itari myinshi,yatakaje ubwenge, ndetse akanitura hasi.
Ubusanzwe umwuka mwiza, ugera ku bwonko, utwawe n’amaraso, kuko amaraso niyo atwara ibikenerwa n’ubwonko byose kugira ngo bubashe gukora neza, iyo rero amaraso atari kubasha kugera ku bwonko, bitera ibibazo byinshi bitandukanye, harimo no kuba umuntu yagwa ikirabira bamwe bita kugwa igihumure cyangwa se fainting mu rurimi rw’icyongereza.

Ese ni izihe mpamvu zatera umuntu kugwa ikirabira cyangwa kuraba?

Kumenya impamvu nyamukuru yateye umuntu kugwa ikirabira, biragoye, kuko kuba amaraso atari kubasha kugera ku bwonko, ngo ubwonko bubone umwuka mwiza(mwiza), bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, zimwe murizo twavugamo nko:
 Kuba umutima ndetse n’urwungano rw’amaraso bitari gukora neza.
 Guhagarara umwanya munini, utanyeganyega cyangwa ngo uhindure uburyo uhagazemo.
 Kwikanga bikabije, kugira ihungabana ndetse n’umubabaro w’igihe kirekire
 Kuba isukari yageze ku rugero rwo hasi, ku bantu bagira uburwayi bwa Diyabete
 Kugira umwuma(Dehydration)
 Ibibazo by’ubuhumekero n’inkorora ikabije, imaze igihe kirekire
 Kugira ubwivumbure mu mubiri(Allergy)
 Kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye nka Alcool n’ibindi.
 Ubushyuhe bukabije, mu gihe umuntu atabumenyereye nabwo ni kimwe mu bishobora gutera umuntu kugwa igihumure
Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuntu kugwa igihumure, ariko kandi hariho uburwayi, umuntu ashobora kurwara, bukaba bwakongera ibyago byo kurabirana bya buri kanya, bumwe muri ubwo burwayi, twavugamo nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, Diyabete, indwara z’umutima zitandukanye, uburwayi bw’ibihaha iyo bwabaye akarande,n’izindi.

Waruziko hari igihe kuraba biba ikimenyetsompuruza ?

Iyo umuntu yaguye igihumure, ushobora kumufasha, ukamukorera ubutabazi bw’ibanze(First Aids), gusa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze, hari aho bisaba kwitonda, ahubwo ukaba wamufasha kugera kwa muganga, byihuse.
 Igihe umuntu yaguye igihumure, agatinda kugarura ubwenge
 Igihe umuntu yaguye igihumure, nyuma yo kwitura hasi ntabashe guhumeka
 Igihe umuntu yaguye igihumure atwite
 Mu gihe umuntu yaguye, ariko ntabashe kunyeganyeza amaguru
 Mu gihe umuntu yaguye igihumure, ariko umutima ugatera insigane
 Mu gihe umuntu yaguye igihumure, nyuma guhumeka no kureba bikagorana
 Mu gihe umuntu yaguye igihumure, nyuma agakomeza kwitiranya no gutinda gusonukirwa ibintu.
 Mu gihe umuntu yaguye igihumure, ariko akagira ububare cyangwa akava imyuna

Ibi byose ni ibimenyetso mpuruza, iyo bibayeho si byiza gutanga ubutabazi bw’ibanze, mu gihe utari muganga.

Dore uko watabara, umuntu wagize ikibazo cyo kurabirana, ariko mu gihe ntabimenyetso mpuruza yagaragaje.

Kugwa igihumure, si indwara wabonera umuti, ahubwo havurwa icyateye ikibazo cyatumye, umuntu agwa igighumure, mu gihe umuntu yaguye igihumure, agatinda kugarura ubwenge, ni byiza kwihutira kumujyana kwa muganga, mu gihe waba utegereje ko muganga amugeraho, ni byiza ku mushyira ahantu heza, hari isuku, mbese abasha kubona umwuka mwiza, ushobora nanone kumufasha mu gihe aryamye, ukaba wasengura amaguru ye, mu bury bwo kugirango amaraso abashe kumanuka agere mu bindi bice nk’ubwonko.

Ku bantu bagira ikibazo kuraba kugarukirana, ni byiza ko bagana abaganga, kko bifasha kumenya impamvu nyamukuru itera icyo kibazo, ikaba yakosorwa.

Source :www.medicinenet.com
[email protected]