Sobanukirwa byinshi ku cyaha cyo gusomana, ubuhehesi n’irari ry’ubusambanyi

Gusomana hagati y’abasore n’abakobwa cyangwa abandi batashakanye, abakristo ntibabivugaho rumwe, bamwe bavuga ko ari icyaha abandi bakavuga ko ntacyaha kirimo; ariko dushingiye ku gisobanuro cy’icyaha nk’uko Bibiliya ibivuga, dusanga gusomana ubwabyo atari icyaha, ahubwo igitera abantu gusomana nicyo gishobora kuba icyaha.

Muby’ukuri gusomana kose si icyaha: uretse abashakanye babyemerewe tutari butindeho, hari uburyo bwinshi n’abandi bashobora gusomana ntibyitwe icyaha: bishobora kubaho mu rwego rw’indamutso (gusuhuzanya): abenshi niyo mpamvu ibibatera bakunze kuvuga. Birashoboka ko habaho n’izindi mpamvu zatera abantu gusomana kandi ntibyitwe icyaha.

Ariko muby’ukuri abenshi basomana mu rubyiruko n’abandi badahuje ibitsina basomana batarashakanye, abenshi babiterwa n’amarari y’ubusambanyi aba ari mu mitima yabo; muri icyo gihe rero gusomana bifatwa nk’icyaha cy’ubusambanyi imbere y’Imana, kuko ari ugushyira mu bikorwa amarari y‟ubusambanyi yo mu mutima; ndetse hari abo birenga bakonkana indimi (tire langue), n’ibindi.

Niyo mpamvu Umwuka Wera ahora abyihanisha abantu kenshi mu masengesho n’igihe cyose bibaye ngombwa. Ibyo bimeze nk’abakristu batinya gusambana ngo ni icyaha, bagahitamo gukorakoranaho (caress), kugirango barangize ibibazo by’imibiri yabo, hariho n’abahitamo kwikinisha mu cyimbo cyo gusambana. Ibyo byose ni ubusambanyi nk’ubundi kuko ari ugusohoza (gushyira mu bikorwa) amarari y’ubusambanyi yo mu mitima.

Ikindi uretse gusomana ubitewe n’amarari y’ubusambanyi, n’iyo ubikoze utayafite birayagukururira, ni byiza kurushaho rero kubahisemo kubyirinda burundu. Hari n’abahoberana ukuntu ukagirango bari mu mibonano mpuza bitsina bitewe n’amarari y’ubusamba bifitiye: ubwo nabwo ni ubusambanyi nk’ubundi kuko ni ugushyira mu bikorwa ubusambanyi bwo mu mutima. Ibyo bikorwa byose n’ibindi tutavuze biterwa n’amarari y’ubusambanyi yo mu mutima, nibwo buhehesi ijambo ry’Imana ritubwira: Heb.13:4.

Nyamara ibyo bikorwa ubwabyo sicyo cyaha, ahubwo icyaha ni bwa busambanyi bwo mu mutima (amarari y’ubusambanyi). Ahubwo ibyo bikobwa bigaragara inyuma nibwo buhehesi: ni ibimenyetso bigaragariza abantu inyuma ko abo bantu bafite amarari y’ubusambanyi mu mitima. Ijambo ry’Imana rivuga ko uwamaze kwifuza umugore/ umugabo aba yamaze gusambana nawe mumutima we: Mat.5:27-30.