Sobanukirwa byinshi ku bijyanye n’amarira.

Muri rusange, amarira ni umusaruro uva ku marangamutima ya muntu., buri wese ku kigero cye agira amarira. Kurira biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo: umubabaro ukabije, ibyishimo. Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ubwoko bw’amarira ndetse n’ inyungu zo kurira.

Kurira ntabwo bigenewe abana, abagore, abantu bakunda kugaragaza amarangamutima, abantu boroheje, buri wese ashobora kurira kandi ni inzira nziza yo kugera ku bwisanzure bw’amarangamutimma ndetse no kugira umutima ukeye. Kurira rero biri mu buryo butandukanye:

Amarira atewe n’umubabaro

Ubu bwoko bw’amarira bukunze kugarara cyane mu gihe umuntu ababaye cyangwa se yatajaje ibyishimo. Aha umuntu arira igihe kitari kigufi kuko ashobora guhera ku minota 2 kugeza ku isaha 1. Iyo umuntu amaze kurira ahinduka mushya agakomeza ubuzima abohotse.

Amarira atewe n’ibyishimo

Aya marira abaho mu gihe umuntu abonye ikintu kimutunguye kandi kimuteye umunezero mwinshi bigatuma aba atagishoboye kugenzura amarangamutima ye bityo akarira. Urugero: umuntu yatsindiye ibihebo mu marushanwa atabikekaga.
Amarira y’abana bato

Muri rusange abana bose bararira, ibi bigaragaza ko baba bashaka kwibutsa ababyeyi cyangwa ababarera ko bakeneye kwitabwaho no guhabwa ibyo bakeneye.

Amarira atewe n’ubwoba

Ni ukurira bitagira gitangira, ufite ubwoba bwinshi bitewe nikintu giteye ubwoba ubonye, aha umuntu ahumeka insigane ndetse rimwe na rimwe akaba yabura umwuka.

Kurira amarira y’ingona

Ubu buryo bwo kurira ntibusanzwe kuko umuntu arirekura akarira nk’abana amarira ashoka ari menshi, iyi nyito rero bayikuye ku ngona kuko irira amarira menshi cyane yisuka nk’amazi yo mu bwogero (douche). Ingona kandi ntiba irizwa n’uko ibabaye ahubwo niko iteye

Mbese iyo umuntu arize hari icyo yunguka?

Abantu benshi bibwira ko kurira ari ikimenyetso kigaragaza intege nke, ariko science yo siko ibibona, ihamya ko kurira ari ingenzi mu buzima " Michael Trimble, uwanditsi wigitabo cyitwa: ‘Why Humans Like To Cry’ yavuze umumaro wo kurira:

Kurira biruhura umuntu

Kurira ni ingenzi cyane biruhura umuntu ako kanya, ubushakashatsi bwagaragaje ko kurira bifasha ubwonko kurekura umusemburo ufasha umubiri kuruhuka.

Kurira bitanga ubufasha

Ku bantu bafite umuco, Iyo umuntu arize, bagenzi be bari hafi ye bahita baza kumubaza ikimuteye kurira hanyuma bakamufasha uko bashoboye

Kurira bimara umubababaro

Amarira afasha umusemburo witwa oxytocin, uyu musemburo ushinzwe gutuma umuntu agubwa neza ku mubiri no mu mitekerereze, ni muri urwo rwego bishobora kugabanya umubabaro ndetse bikongera imibereho myiza.

Kurira bifasha gusinzira

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurira bifasha cyane abana gusinzira neza. No ku bakuru bibaho ariko ku kigero gito.

Kurira birwanya microbe

Kurira bifasha mu kwica microbe zangiza amaso, ikindi kurira byoza amaso.

Kurira bifasha amaso kureba neza

Amarira yoza amaso bigatuma umuntu areba neza nta nzitizi.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ku bizera Yesu, kurira si ibyo mu kinyejana cya none ahubwo byahozeho. Kurira si ibya rubanda rugufi kuko umwami Dawidi nawe yarariraga.
Kurira ni ikimenyetso cyo gutabaza: (Zaburi:7-8)

Aha ni igihe umwami Dawidi yari afite ababisha bamugose aravuga ati:(Uwiteka hagurukana umujinya wawe,wihagarikire kurwanya gushega kw’abantera kandi unkangukire washyizeho urubanza.)

Kurira ni ikimenyetso cyo kwatura

Kurira bigaragaza agahinda umuntu atewe n’ibyaha yakoze (Ezira10:1)
Nuko Ezira agisenga yatura, kandi arira n’amarira yikubise hasi imbere y’inzu y’Imana,iteraniro rinini cyane rivuye mu bisilayeli, abagabo n’abagore n’abana bato bateranira aho yari yari, kandi abantu barariraga cyane.

Kubw’ibyo rero, amarira ni igisobanuro cy’ubuzima bwa muntu. Bigaragaza ko umuntu avukira mu cyaha. Aho icyaha kiri, amarira nayo agomba kuhaba. Gukomereka imitima, ibitera agahinda no kwibuka ibyatubayeho ahahise ibi byose bitera amarira,impamvu ishobora gutuma abantu batarira ni ukwibagirwa ibyababayeho mu mateka yabo. Mu by’ukuri, gusuka amarira bigaragaza ko umuntu yibutse umubabaro w’ahahise ku buzima bwe.

Sources: www.aao/eye-health/ask-ophtalmology
Holly bible