Sobanukirwa byinshi k’umuvuduko ukabije w’amaraso(Hypertension)

Iyi nyandiko yagufasha gusobanukirwa umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension) icyo ari cyo, ikiwutera, ibiranga uwufite ndetse n’inama zigenewe uwufite. Umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension) ubaho, igihe ingufu amaraso agendana mu mijyana n’imigarura, uri hejuru kuruta uwakagombye kubaho.

Uzasanga hamwe bakoresha mu rurimi rw’icyongereza (High Blood Pressure) aho gukoresha (Hpertension) ariko kandi byose bisobanuye kimwe,umuvuduko ukabije w’amaraso ni ikibazo cyugarije isi aho usanga muri America abagera kuri miliyoni mirongo inani n’eshanu(85 million) bafite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Nkuko tubikesha ikigo gifite mu nshingano gukurikirana ibijyanye n’ubuzima ku isi (World Health Organization) kivuga ko kuba umubare wabatari bake ukoresha ibiribwa byatunganirijwe mu nganda ku kigero cyo hejuru byongera ibyago byo kuba benshi bafite umuvuduko ukabije w’amaraso bitewe nuko biba byongewemo umunyu mwinshi imbarutso mu kugira umuvuduko ukabije w’amaraso.

Sobanukirwa igitera umuvuduko ukabije w’amaraso.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru gitanga inama k’ubuzima kitwa www.medicalnewstoday.com gitangazako ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umuntu muzima agira umuvuduko uri hasi igihe asinziriye, yakanguka ukagenda wiyongera gake gake kugeza k’umuvuduko ukwiriye uri hagati ya mmHg (120/80-140/90). Iyi mibare uyihabwa n’igikoresho gipima umuvuduko w’amaraso kitwa sphygmomanometer.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza bimwe mu bishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso,,muri ibyo harimo: umunaniro ukabije, imyitozo ngorora ngingo,kutaruhuka bihagije n’ibindi.

Bagaragaza kandi ibintu bishobora kongera ibyago byo kuzamura umuvuko w’amaraso ukabije muri byo harimo:

 Imyaka umuntu afite:Aha umuvuduko w’amaraso ukabije ukunze kuzamuka ku bantu bageze muzabukuru mbese bafite imyaka hejuru ya mirongo itandatu(60).
 Akoko: Kuba mu muryango ukomokamo hari abagiye bahura n’iki kibazo
 Igitsina:Bagaragaza ko abagabo bakiri bato bakunze kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ugereranije n’abagore.
 Ubuzima ubayemo: Umuvuduko w’amaraso ushobora kuzamuka bitewe n’uburwayi ufite , urugero nko kuba ufite urugimbu rwinshi mu mubiri, urwaye impyiko, n’ibindi

 Kuba udakunda gukora imyitozo ngorora ngingo
 Kuba urya umunyu mwinshi cyane
 Kuba ukunda kunywa alukolo (alcohol), itabi n’ibindi biyobya bwenge
 Kuba utwite bishobora kongera umuvuduko ukabije w’amaraso
 Kuba ufite umubyibuho ukabije nabyo byongera ibyago byo kugira Hypertension

Bimwe mu biranga umuntu ufite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Hari bamwe mu bantu bagaragaza umuvuduko ukabije w’amaraso abandi ntibabigaragaze,niyo mpamvu bavuga ko Hypertension ishobora ku kumunga gahoro gahoro bikaba byakuviramo gutakaza ubuzima mu buryo butunguranye(Silent Killer). Bimwe mu biranga umuntu ufite iki kibazo harimo guhumeka insigane rimwe na rimwe ukabura umwuka, kubabara cyane umutwe,kuva imyuna, kureba ibikezi kezi n’ibindi.

Inama zigenewe abafite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Umuvuduko ukabije w’amaraso nubwo ari ikibazo gikomeye ndetse kinahangayikisha cyane bitewe n’ingorane giteza mu buzima bw’umuntu, kuba cyakosorwa birashoboka ariko mu gihe gifatiranywe hakiri kare. Niba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa uzi ufite iki kibazo tugiye kugaragaza iby’ibanze wakora kugira ngo ugire umuvuduko w’amaraso ukwiriye.

Bimwe mu byo wakora harimo:Imyitozo ngorora ngingo ihoraho, Kwirinda umunaniro ukabije, Kuruhuka bihagije, Kugabanya no kuringaniza ibiro, Kuboneza imirire,no kwikihata imbuto n’imboga.

Mu nyandiko itaha tuzabagezaho ingorane ziterwa no kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’uburyo bwo kuzigabanya, ntimuzacikwe.

Source: www.medicalnewstoday.com
[email protected]