Sobanukirwa amateka ya Kalebu, unamukureho ikitegererezo

Inkuru ya Kalebu,umuntu w’Imana wo kwizerwa, itangirira mu gitabo cyo Kubara. Nyuma yo kubacungura mu buretwa bwo mu Egypta, Abisraheri Imana irabajyana ibageza hakuno y’igihugu cyi Kanani, igihugu gitemba amata n’ubuki Imana yasezeranye ko izabaha (Kuva 3:8, 17). Mose yatoranyije abagabo cumin a babiri, umwe muri buri muryango, ngo bajye gutata icyo gihugu mbere yo kukijyamo. Umwe muri abo 12 ni Kalebu, wari uhagarariye umuryango wa Yuda.

Abo bagabo baragenda batata igihu cy’i Kanani bagaruka kuri Mose. Bagarutse babwiye Mose ko igihugu batase kirumbuka ariko Abanaki bagituyemo babateye ubwoba. Batewe ubwoba n’uko Abanaki bangana, icumi bagira inama Mose yo kudakomeza bajya i Kanani (kub 13:23–33).

Kalebu we, mu kugarurira abantu ikizere, ahoreza abantu imbere ya Mose ati, “Tuzamuke nonaha tuhatere, kuko tubasha rwose kuhatsinda” (Kubara 13:30). Kalebu yomatanye n’uwiteta Imana ye (Yosuwa 14:8–9). Kalebu yarazi ibyo Imana yasezeranyije ubwoko bw’Abisraheri, kandi uretse n’ibyo, ibihamya n’ibitangaza yabonesheje amaso ye, byamuteye kwizera ko Imana izabaneshereza Abanyakanani.

Ariko kandi, Abisraheri ntibigeze bita kuri Kalebu ahubwo bita ku magambo y’abatasi cumi bandi. Bagize ubwoba ko babamaraho ijoro rimwe ndetse banifuza kuba baraguye mu maboko y’ababakoreshaga uburetwa muri Egypta (Kubara 14:1–4). Bahindukiriye Kalebu na Yosuwa ndetse bashaka kubatera amabuye (Kubara 14:6–10).

Ibyo bibakongereza uburakare bw’Uwiteka agambirira kubarimbura kugeza ubwo Mose abasabiye imbabazi ku Uwiteka. Maze Uwiteka arigarura, ariko yirahira ko urwo rubyaro rutizera ruzazerera mu butayu kugeza aho ab’ubwo bwoko butizera bazashirira. Hanyuma Imana iravuga iti “Kalebu afite undi mutima kandi akurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro ruzakigira gakondo (Kubara 14:11–24).

Abisraheri bazerera mu butayu imyaka mirongo ine kugeza ubwo mu babaruwe bahagurutse mu Egypta barengeje imyaka 20 babuguyemo uretse Kalebu na Yosuwa (Kubara 14:29–30). Nyuma y’imyaka mirongo ine y’uruzerero mu butayu n’indi itanu bamaze barwanira kubohoza Kanani, Kalebu yuzuza imyaka y’ubukure 85; ariko yari agifite imbaraga zo kurwanya Abanaki bari barakuye imitima Abisiraheri. Kuko yari yaromatanye n’Uwiteka n’amasezerano ye.

Kalebu yahawe gakondo ye ari wo musozi wa Heburoni yahoze yitwa Kiriyataruba, ayirukanamo bene Anaki batatu ari bo: Sheshayi, Ahinani na Talumayi abahungu ba Anaki. Avuye i Heburoni yateye i Debira hahoze hitwa Kiriyataseferi maze avuga ko umuntu uzatsinda Kiriyataseferi, azamushyingira umukobwa we Akisa (Yosuwa 15:13–15). Maze Otiniyeri mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahahindura aramumushyingira. Uyu Otiniyeri, niwe wabaye umucamanza wa mbere w’Abisraheri nyuma y’urupfu rwa Yosuwa n’abo mu kigero cye bose (Abac 3:7–11).

Mu buzima bwa Kalebu, tumubona nk’umugabo wo kwizerwa wizeraga Imana ko ibasha gusohoza amasezerano no mu gihe abandi bose batakaje ibyiringiro ndetse bakumva iyavuganye nabo yabatengushye, bityo bakananirwa bakava mu masezerano.

No munsi ye ya nyuma, Kalebu yapfuye akizera Imana. Uwiteka aha umugisha Kalebu ku bwo gukiranuka kwe no kwihangana, ibyo natwe bitubere ikitegererezo cyiza cyo Kwizera Imana no mu bikomeye. Nka Kalebu, tugomba kwitoza gukurikira Imana mu byo ituyoboramo byose, tugategereza twihanganye gusohora kw’amasezerano ye kuko ikora mu gihe cyayo.