Simon Kabera na True Promises batumiwe mu gitaramo "Hari amashimwe Live Concert” cya Aime uwimana

Iki gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali saa kumi z’umugoroba, ku Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018. Simon Kabera na True Promises Ministries nibo batumiwe kugirango bazafatanye na Aime Uwimana guhembura imitima yabazitabira iki gitaramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Aime Uwimana yavuze ko iki gitaramo yateguye gifite intego yo kuzamura amashimwe, aho abantu bazashimira Imana ibyo yabakoreye bishingiye ku byo umutima wa buri muntu uzirikana ko washimira Imana.

Yavuze ati :” Ni igitaramo cyo gushima Imana binyuze mu kuyiramya kandi tuyiramisha umutima icyubahiro cy’Imana kikuzura aho hantu. Ahari amashimwe har’icyo Imana ikora, Uwami Yehoshafati yaramije Imana igira icyo ikora abanzi b’Abisirayeli bari babateye bamarana ubwabo. Turizera ko uriya uzaba umwanya wo guha Imana andi mashimwe nayo ikagira ibindi idukorera.”
Muri iki gitaramo azafata umwanya munini wo kuririmba , kandi hari umwanya wagenewe abandi baririmbyi bazafatanya nawe.

Kwinjira muri iki gitaramo n’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ( 5,000 Frw ) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ( 10,000 Frw ) mu myanya y’icyubahiro.

Album y’indirimbo zo mu gitabo Aime yashyize hanze iriho zimwe mu ndirimbo zakunzwe nka “Nyuzwe n’ubucuti , Ni Yesu wangize kuba umuvandimwe we , Gitare cy’Imana ,Ntabwo nkwiye kujya niganyira ‘ n’izindi.
Uretse izo kandi ; Aime Uwimana yamenyakanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zikubiye kuri album zirindwi zirimo [ Muririmbire Uwiteka , Une lettre d’amour , Ndi umwana mu rugo kwa data , Ngwino mukiza twibanire, Nyibutsa, Urwibutso ‘ n’izindi .

Aime Uwimana yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo zo mu gitabo mu kwezi k’Ugushyingo 2014 i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly ( CLA ).

Umva zimwe mu ndirimbo za Aime Uwimana

Umva "Uko mbishoboye" ya True Promises

Umva "Hari inshuti" ya Simon Kabera