SOBANUKIRWA BYINSHI KU MUBYIBUHO UKABIJE N’UBURYO BWO KUWIRINDA

Umubyibuho ukabije ubaho igihe umuntu yariye ibivumbikisho byinshi( calories) , kandi akaba adakora imyitozo ngorora ngingo cyangwa imirimo y’ingufu kugirango umubiri ukoreshe ibyinjiye mumubiri binyuze mubiribwa cyangwa mubinyobwa.

Umubyibuho ukabije ugaragazwa n’imiterere y’umuntu urebeye inyuma cyangwa hifashishijwe ibipimo turi bugaragaze hasi umubyibuho ukabije utera ingaruka zikomeye mubuzima ndetse ukaba watera n’ubundi burwayi nk’indwara z’umutima n’imitsi iyobora amaraso,Igisukari(Diyabete) ndetse n’urugimbu rwinshi(High cholesterol).

Iyi ndwara kandi iyo ititaweho ngo ikosorwe ishobora no kwica cyane ko ijyanisha nogutera izindi ndwara nyinshi.

Dore bimwe mu bishobora gutera umubyibuho ukabije.

 Gukunda kurya ibintu bikungahaye ku mavuta ndetse n’ibinyamasukari iyo bibaye byinshi biteza umubyibuho ukabije kuko biba bikungahaye ku bivumbikisho.
 Kutamenyereza bihoraho umubiriri imyitozo ngorora ngingo ndetse n’imirimo isaba ingufu.
 Kutarya ibiribwa bikungahaye kuturemangingo kenshi dusanga mu mbuto n’imboga
 Hari imiti imwe nimwe umuntu ashobora gufata ikamutera umubyibuho ukabije bitewe nimiterere ya nyiri kuyinywa.
 Ushobora kandi kuyikomora kubo wakomotseho mugihe harimo uwagize iki kibazo uba ugomba kubyitaho, ukanitwararika, kuko bigufasha kugabanya ibyago byo kugira umubyibuho ukabije.
 Kunywa bimwe mubisindisha kuko hari ibiba bikungahaye ku bivumbikisho, muri byo twavugamo nka Alcohol, n’ibindi.
 Kurya ingano nyinshi y’ibiryo kandi n’ukore imirimo y’ingufu nabyo b yongera ibyago byo kugira umubibuho ukabije.
Kudakora imyitozo ngororangibgo ihoraho.

UBURYO BWO KURWANYA NO GUKUMIRA IZI NGORANE

Abantu bamwe bibwirako uburyo bwiza bwo kugabanya umubyibuho ukabije aruko wiyicisha inzara ariko siko biri.
Dore bimwe mu byagufasha kugabanya no kwirinda umubyibuho ukabije:

- Kurya kukigero gikwiriye kandi ukarira kugihe kandi ukirinda kurya amavuta n’ibinyamasukari byinshi
- Gukora imyitozo ngorora mubiri ihoraho
- Kwimenyereza kurya imbuto n’imboga nibura kuri buri funguro.
- Kumenya kwifatira ibipimo kugirango ujye umenya uko uhagaze bigufashe kwirinda : Aho ufata ibiro ufite ukabigabanya ubwikube kabiri bw’ uburebure bwawe.(BMI= Weight/height2) iyo usanze ufite guhera kuri mirongo itatu (30)kuzamura uba ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bityo ukazibukira uburyo bwo kuwurwanya.

AHO BYAVUYE:

- www.myhealthnews.com

[email protected] agakiza.org