Rubavu: Mu gufata amashusho ya Album yabo ya gatatu korali Bethfage yakoze igiterane cy’amateka

Ku ubwitabire buri hejuru, umuziki n’amajwi by’umwimerere (Live), Urubyiniro rugezweho ruriho amatara agenzweho (Stage) ni bimwe mu byagaragaye mu giterane cyateguwe na Chorale Bethfague y’i Rubavu, aho bafashe ku mugaragaro amashusho y’indirimbo zabo ziri ku muzingo wa gatatu (Album Vol 3) bise Irashoboye ( Imana).

Ni igiterane cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018 mu itorero rya ADEPR kuri Paruwasi Gisenyi, cyitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo na Chorale Bethlehem isanzwe ikorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu.


Bethfague ku ruhimbi bahimbaza Imana.

Banyuzagamo bagahindura imyenda yo kuririmbana

Mu kiganiro agakiza.org twagiranye na Bwana Mugabo Pascal umuyobozi wa Chorale Bethfague yadutangarije ko igiterane cyagenze neza nk’uko babyifuzaga, yongeraho ko mubyamushimishije harimo n’ubwitabire buri hejuru bw’abaje mu iki giterane.

Yagize ati: “Dutegura iki giterane twatumiye abantu nk’uko bisanzwe, ariko byadukoze ku mutima kubona abo twatumiye baraje ndetse tubona imibare tutari twiteze kuko urusengero twakoreyemo byagaragaye ko rwabaye ruto”.


Pascal Mugabo Perezida wa korari Bethfague

Chorale bethfage yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997, kuri ubu igizwe n’abaririmbyi basaga ijana. Iyi Album yitwa Irashoboye igizwe n’indirimbo cumi n’imwe (11) ikaba ije nyuma y’izindi zakunzwe cyane muri iki gihugu ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo (DRC) by’umwihariko mu mujyi wa Goma, dore ko Chorale Bethfage imaze kuhakorera ibiterane bitandukanye.

Umva Imwe mu ndirimbo za korari Bethfague yitwa Telephone to Jesus