Pastor Solly Mahlangu waririmbye “Siyabonga Jesu” (Wahamba nathi) ni muntu ki?

Solly Mahlangu ni umupasiteri wavukiye muri Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Johannesburg mu w’1971. Yarezwena nyina gusa, yakira Kristo akiri muto ndetse hita yakira umuhamagaro we. Yatangiye umurimo w’uburirimbyi afite imyaka 1o. yakuriye i Johannesburg, ashyingiranwa n’umugore we akunda cyane Khosi Mahlangu ubu bamaranye imyaka 18, babyarana abana batatu b’abakobwa ari bo Thando, Amani na Asante.

Pastor Mahlangu amaze imyaka isaga 20 akora umurimo w’Imana nk’umuyobozi w’indirimbo zo kuramya Imana, ndetse yaje no kuba umuyobozi w’indirimbo ku rwego rw’igihugu mu itorero ‘Victory Fellowship Church’, ayobowe na Dr M.A. Maphalala. Yakoze ingendo nyinshi ku mugabane w’Afurika atanga amahugurwa ku bayobozi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abagize ayo matsinda yo kuramya no guhimbaza.

Yabaye umuhanzi w’umwuga kuva mu w’1991, abasha gukora album enye (4) ku giti cye. Muri iki gihe rero ni umuhanzi ugezweho wa Gospel muri Afurika y’Epfo, abikesha DVD na CD bye yise Obrigado na Mwamba Mwamba zaciye agahigo muri muzika ya Gospel.

Si ibyo gusa kandi, Pastor Mahlangu yashinze itorero i Johannesburg Tembisa ryitwa ‘Word Praise Christian Centre International’, ryaje ku rutonde rw’amatorero akura vuba mu karere. Ubu ayoboye iryo torero we n’umugore we. Solly afite ihame rivuga ko “Icyiza ari uguhora witeguye n’ubwo waba nta buryo ufite, kuruta ko wabona uburyo utiteguye.”