Nugera ku rwego rwo gufasha umuntu udakeneye merci uzaba ugeza mu rwego rukomeye/ Dr Apotre Gitwaza

Iri jambo Apotre Dr Gitwaza yarivuze mu nyigisho iri kuri youtube ifite umutwe uvugango “incuti utiteguye niyo igutabara mu gihe kibabaje” yagiye atanga ingero zitandukanye mu buzima busanzwe ndetse anagaruka ku bagabo babiri Yozefu na Nicodemu nubwo bibiriya itamugaragaza ashyingura Yesu, ahubwo imugaragaza agirana ikiganiro na Yesu cyo kuvuka bwa kabiri (Yohana 3:1) ariko ameteka avugako nawe yashyinguye Yesu. Dr Apotre Gitwaza avugako aba bagabo bombi bagaragaye mu bihe bikomeye cyane ubwo Yesu yari amaze gupfa bakamushyingura.

Inkuru ya Nicodemu, ashyingura Yesu igaragara mu mavangili yose."Nuko nimugoroba haza umuntu w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu. Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha. Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w’’imva, aragenda.”(Matayo 27:57-59)

Muri iyi nyigisho yavuze ko hari ubwo abantu musanzwe muri inshuti batakwikoza mu bibazo ufite ariko iyo ubivuyemo, barakugarukira bakubwirango baraje mushimane Imana, yagize ati “Ntuzange gushimana n’umuntu Imana, nubwo wamugaya kuko ishimwe ni iry’Imana , si iry’umuntu. Hari uwanga ngo sinsengana n’uriya urahima nde ? Ni Imana mugiye gusenga! Mugaye mu mutima ariko bizinesi y’Imana ikomeze. Kugaya si icyaha , kugaya ni ugutangara”

Yatanze inkuru y’umudamu wifuje kugira umugabo w’umuzungu, mu Bubirigi, uwo mu mudamu yarikanze akubise ijisho umwana w’umuzungu, ati eeeh uyu niwe uzandongora tu, benedata bazagira ba bofurere babazungu. Umuzungu aramurongoye, couple nziza y’abazungu. Bifitiye ikaragiro ryiza n’inzu nziza hirya mu giturage, barakize bari bameze neza, uwo mudamu yararwariye mu bitaro bimwe na mabukwe, noneho barambwirango genda urebe uriya mudamu yari umunyekongokazi, ndamwegera ndamubwira ngo mama “habari yako” arambwira ngo baba ejo bundi bantoyemo kanseri(cancer), bamazemo kuntoramo kanseri,umugabo arambwirango sinzashobora kukuvuza dukore divorce(gatanya), ndagirango nkubwirengo igihe uri ku musaraba hari abakubwirango tugumane n’abakubwirango dutandukane, umudamu ati “Dutandukanijwe na kanseri?”Umugabo ati “ki? , Njye sinzihanganira , kanseri ni amafaranga menshi, nsinzatanga amafaranga yanjye. Icya kabiri sinzihanganira guhora ngemura, ikindi nifitiye inka zanjye n’ibindi simfite umwanya wo kugucunga” aragenda amushyira mu bitaro aravugango bayi(bye), kuko bari bamubwiyeko kanseri ye izamwica. Mu minsi mike abaganga dore ko hari abo Imana yahaye ubwenge, baramuvura, bamukubitamo ibishimi(chimie), umudamu abaye aho agemurirwa n’abamarayika b’Imana, ba Nicodemu basigaye na Yozefu, aba aribo bamugemurira batamuzi , za nshuti ze zajyaga kureba umugore w’umuzungu, ziringendera, hatangira kuza inshuti nshya, umugemuriye uyu munsi akabibwira undi, undi akabizana, arambwira ngo “Baba abarimo banyitaho simbazi, Imana irimo kunzanira abantu ntazi” Narimusengeye isengesho ararira arambwira ngo sinigeze nkumenya mu buzima ariko unyitayeho, umugabo yarantaye.

Mu gitondo kimwe Imana imugarukaho arakira, umugore arakira, amaze gukira yitegura kuva mu bitaro, Monsieur aza kumureba !!! Tu es gueriee (warakize?!!!) Ma cherie. Ibaze nka Petero iyo abwira Cheri Yesu azutse! Murumva bitababaje ? Utaye umuntu warangiza Imana iramuzuye, Cherie iragarutse!!! Kugirango uzamenye umuntu wawe neza uzamumenyera mu ntege nke, naho kumumenya ukomeye, ninde utagukunda? Umva icyabaye , Monsieur aratashye aziko ejo madamu azataha , umugabo aribeshya azi ngo ari kumanuka kuri Esikariye(Escarier), ariruka aragwa kugeza kuri esikariye yo hasi ijosi riravunika, umugabo arabya uwo mwanya. Umugore ataha ajya guhamba uwari wamwirukanye ngo agiye gupfa, za nka azigumamo, n’aya maferime arayasigarana hamwe na Yesu wamukijije.
Bantu b’Imana umuntu naguta ko wakennye, ntibizakubabaze , menyako na Yesu bamutaye mu bukene, umuntu naguta kuko utakimuha ibyo wamuhaga mureke, wikirirwa uvunika, umuntu naguta kuko utagifite imbaraga bene wanyu batagikomeye,abavandimwe bawe , barumuna bawe, bashiki bawe,bakennye , ceceka .

Iyi Mana idufitiye ba Nikodemu naba Yozefu bazaza mu gihe gikwiriye , abo tutigeze tumenya mu buzima bwacu , abo tutigeze dutekereza mu buzima bwacu. Nicodemu na Yozefu baba banuye iyo ntumbi yarababwiye ngo merci(urakoze)? Yesu yari yapfuye ntiyarimo areba ibiba uretse mu mwuka, bafashe intumbi bayikubiseho Parfait nziza(ibihumura, umubavu) ubwo barimo baratanguranywa na saa kumi n’ebyiri , mwumve nta modoka, barangije baheka umurambo bombi. Bamanuye ya ntumbi imva nziza y’abakire Yozefu yateguye, yanaguze n’amafaranga. Kandi uyu ntiyigeze aza n’umunsi numwe avuge ngo Yesu turagushyigikiye! Hari umuntu ukora acecetse gusa, ibi ntibibujije n’abandi gukora bavuze induru nabyo wabikora ntakibazo byose birajyana ariko bariya baza mu gihe utatekerezaga.

Yozefu aba ahambye Yesu ntumubaze ibindi, ntiyari aziko na Yesu azazuka kuko iyo abimenya yaribuzindukireyo akamubwira ngo “waruziko ari njye waguhambye” bagutaye , yamusize aho arigendera. Nugera ku rwego rwo gufasha umuntu utagikeneye merci(urakoze ) uzaba ugeze mu rwego rukomeye, gufasha umuntu warangiza ukavuga ati “Ntunanyibuke, nibiba ngombwa unabisibe mu mutwe wawe, uzaba ugeze mu rwego rukomeye. Yozefu yaragarutse ? Mu bo Yesu yabanye nabo iminsi mirongo ine yarimo?Ariko Bibiliya yamuvuze.

Dr.Apotre Gitwaza,yagarutse(kuvuga) kubabana nyuma bagasaba gutandukana , yavuze ngo “ iyo muri aha imbere, turabasezeranya ngo subiramo nzamukunda mu bibi no byiza, subiramo urupfu nirwo ruzadutandukanya, igitondo kimwe ngo tugiye mu rukiko , ngo karagitere (charactor)ntizihuye bana, oya tugiye mu rukiko. Wakuye iyo dosiye mu rukiko ko karagitere zitazahura ariko Yesu azabahuza, abantu babiri basenga murapfa iki? Mwashatse Yesu”

Hari abantu bafite imirimo ikomeye mu bwami bw’Imana tutazi ariko reka nkubwire mu bihe by’umugoroba w’ubuzima bwawe hari abo Yesu yateguye , ntabwo ari mu gihe cyo gupfa gusa no mu gihe cyo gusonza , no mu gihe cyo gukena, mu gihe cy’uburwayi, mu gihe cy’ibibazo, mu gihe wirukanwe mu kazi , mu gihe wirukanwe mu nzu , mu gihe ubuzima buhindutse bubi hari abo Yesu yateguye.

Paul Gitwaza , inshuti utiteguye niyo igutabara mugihe kibabaje