Nubwo hari abatekereza ko amavuta turya yangiza umubiri, ariko kandi afitiye umubiri umumaro uhebuje.

Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho uburyo amavuta ari meza mu buryo buhebuje, turagaragaza umwihariko wayo, umumaro wayo mu mubiri w’ikiremwamuntu, urugero rwiza umuntu adakwiye kurenza ku munsi, bitewe n’ikiciro arimo.

Aya mavuta turi kuvuga, ni amavuta turya mu biryo.

Dore imwe mu mimaro ihebuje y’amavuta

Amavuta afasha umubiri kubika imbaraga(Energy), igihe kirekire ugereranije n’ibindi biribwa turya.
Amavuta afasha umubiri gufata no kubika intungamubiri ntoya(micronutrients), uzivana mu maraso, uzinjiza mu mubiri.
Amavuta afasha umubiri, mu kurinda ingingo z’imbere ziwubatse( Insulation), kugira ngo zitangirika.
Amavuta afasha kwiyubaka k’ukubwonko, aha cyane cyane ni kubana bakiri bato.
Amavuta afasha mu mikorere myiza y’amaraso, ayarinda kuvura, ndetse akanafasha mu kugabanya uburibwe(Inflamation).
Amavuta afasha mu kurinda ubwonko kwangirika.

Nkuko tubikesha urubuga www.urbanremedy.com, rugaragaza ibyiciro bitatu(3):

Ikiciro cya mbere ni ikitwa: saturated fats, aya ni amavuta, dusanga mu bikomoka ku matungo, nk’inyama n’amata, aya ashobora kongera urugimbu rubi(Bad cholesterol) mu maraso, mu gihe yafashwe ku kigero cyo hejuru.
Ikiciro cya kabiri ni ikitwa: Trans fat, aya ni amavuta aba mu biribwa bamejeje, batwitse cyangwa se bokeje, ayakishijwe mu nganda ndetse n’akomoka ku bimera ariko ntatunganywe neza
Ikiciro cya gatatu, kitwa:unsaturated fat, aha dusangamo amavuta ya elayo, akomoka ku bimera nk’avoka n’ibindi, ayitwa Canola oil ndetse n’amavuta dusanga mu mafi, aya akaba ariyo mavuta meza kurusha andi yose twavuga.

Ubu bwoko bw’amavuta bita Saturated fat ndetse na Trasn fat, aba akwiye kuribwa ku kigero gike, kuko twabonye ko ameza kurusha andi ari aya yitwa Unsaturated fat, kuko ariyo atagira icyo yangiza ku buzima bw’umuntu, mu gihe umuntu yayariye ku kigero gikwiriye.

Umwihariko w’amavuta mu bindi biribwa.

Amavuta ni isoko nziza y’imbaraga(Energy), zifasha umubiri gukora neza, kuko garama imwe y’amavuta, ibasha gutanga karoli 9, mu gihe, ibindi biribwa usanga garama imwe yabyo bitabasha gutanga karoli zirenga 4.5, ndetse nazo zikaba zahita zikoreshwa n’umubiri vuba na vuba, zigashira.

Dore ingano y’amavuta umuntu adakwiye kurenza ku munsi

Amavuta ni igice kimwe k’ingenzi, kiba kidakwiye kubura ku isahane nibura inshuro imwe ku munsi, ariko kandi iyo afasha ari menshi ashobora guteza ingorane umubiri, ,kwiyongera kw’ibiro bijyana ku mubyibuho ukabije, ibibazo bitandukanye by’umutima, urugimbu rubi rwinshi mu maraso n’ibindi, mu rwego rwo kwirinda izi ngorane zishobora kuzanywa no kurya amavuta ku kigero kidakwiye, twifuje kubagezaho ikigero gikwiye cy’amavuta, umuntu aba agomba gufata ku munsi.
Ubusanzwe umuntu mukuru, aba akwiye gufata kalori 2100 ku munsi,zivuye mu mafunguro yose yafashe, ikigero cy’amavuta rero, kiba kitagomba kurenga 35% byizi karoli zose, bivuze ko, umuntu mukuru atemerewe kurenza kalori 735 ku munsi.

Ikindi tutareka kubabwira, ni uko amavuta atuma ibiryo biryoha, ndetse bikanahumura, ariko kandi ibyiza ni ugukoresha amavuta asukika, aho gukoresha afashe ni ukuvuga adasukika.

Source:www.urbanremedy.com,
[email protected]