Nubwo Rev Billy Graham yitabye Imana ariko aracyavuga

Umuvugabutumwa Billy Graham yitabye Imana ku itariki ya 21 Gashyantare 2018. Nubwo Graham yitabye Imana ariko amagambo yagiye avuga kugera uyu munsi baracyazirikana kubera ubwenge buri muri ayo magambo.

Kubera kubana n’Imana inama yagiye atanga zagiye zihindura ubuzima bwa benshi ku isi, kugera uyu munsi . aya ni amwe mu magambo y’ubwenge Billy Graham yavuze:

Ujye uhora usenga: Billy Graham kandi yatangaje amagambo akomeye agaragaza akamaro ko gusenga mu buzima bw’umuntu.
Yagize ati: “Ujye uhora usenga kabone nubwo Umwijima wabudika ndetse ukabura ibyiringiro. Isengesho rishobora guhindura imyitwarire y’ubuzima. Ntitugomba guhugirana ngo twibagirwe gusenga! Isengesho ni ikiganiro ugirana n’Imana”.

Icyaha ntabwo ari igikinisho: Mu gitabo yanditse cyasohotse mu mwaka wa 2011 cyitwa “Nearing Home: Life, Faith and Finishing Well”, Billy Graham wari ugeze mu za bukuru yavuzemo icyo Imana ikorera abantu nyuma yo kubona ko ari abanyabyaha.
Yagize ati: “Inshuro nyinshi dushaka impamvu z’ibyaha byacu ariko Imana yo itubona nk’abanyabyaha iyo ducumuye, bityo rero icyaha ntabwo ari igikinisho abantu bakwiriye gukinisha ahubwo ni ikibi kigomba gukumirwa.”


Soma Bibiliya buri munsi:
Mu mwaka wa 2013, uyu muvugabutumwa yasohoye ikindi gitabo cyitwa impamvu y’ibyiringiro: Agakiza “The Reason for My Hope: Salvation” cyavugaga icyo bibiliya imarira umuntu utakibasha kuyisoma kubera ikibazo cyo gusaza.
Yagize ati: “Ntekereza ko kumara umunsi wose ntasomye igice cyo muri Bibiliya ari nko gutakaza uwo munsi. Ubu ntabwo nshobora gusoma neza ariko ndashima Imana kuba nibuka byinshi mu ijambo ryayo bikankomeza”.


Umuntu utagira indangagaciro asa n’utariho:
Billy Graham agaruka ku gaciro k’indangagaciro yagize ati: “Iyo umuntu atakaje ubutunzi ntacyo aba ahombye, iyo atakaje ubuzima hari ikintu runaka aba ahombye, ariko iyo atakaje indangagaciro aba ahombye byose”.


Urwango ntirukwiye:
Billy Graham yaravuze ati: “Ndatekereza ko ari icyaha gufata umuntu nk’ufite agaciro gake kubera ubwoko bwe, ibara ry’uruhu rwe, cyangwa aho yavukiye, ukwiye gusenga Imana ikaguha kubakunda. Njye ndabikora”.

Kugira Ubuntu:
Graham yavuze ko kugira ubuntu ari ibya buri wese. Ati: “Imana yaduhaye ibiganza bibiri, kimwe cyo kwakira, ikindi cyo gutanga”.

Urukundo:
Uyu muvugabutumwa yahamije ko urukundo ari rwo ruzana umutekano mu rugo. Ati: “Nta kintu na kimwe gishobora kuzana umutekano wuzuye mu rugo uretse urukundo”.

Abana bawe uzabarage indangagaciro n’imyemerere: Ubwo yagarukaga ku murage nyakuri, Billy Graham yaravuze ati: “Umurage ukomeye umuntu wese yaha abana n’abuzukuru be si amafaranga cyangwa ubutunzi, umurage mwiza ni indangagaciro n’imyemerere”.


Kubaha ababyeyi:
Billy Grahama yagaragaje ko kubaha ababyeyi ari ingenzi agira ati: “Umuntu wese wiyemeje kubahuka ababyeyi be ntashobora kugira undi muntu yubaha ku isi”.

Nta muntu udakosa: Andi magambo Billy Graham yavuze atazibagirana ni aho yagize ati: “Ubuzima bw’umuntu burangwa n’amakosa no guhora yiga, gutegereza no gukura, kwihangana no guhanyanyaza”.

Yapfuye yizeye kujya mu ijuru: Billy Graham amaze gusaza yaravuze ati: “Ubuzima bwange buri mu marembera, ndabushimira Imana, nkanayishimira ibyo yampaye ariko ndangamiye ijuru. Iwacu ni mu ijuru, ndimo kunyura mu isi gusa”.

Ubwo bari mu muhango wo gusezera kuri Bill graham bwa nyuma, umukobwa we witwa Anne Graham Lotz yatangaje ko imibereho y’ubuzima bwa se bwaranzwe n’indangagaciro zihariye kandi ko yaranzwe n’ubunyangamugayo, ibikorwa by’indashyikirwa, ubudahemuka ku mugore we, no guca bugufi.

Rev Billy Graham yabaye icyamamare mu ivugabutumwa ku isi. Ni umuntu wagiye arwanya ivangura rishingiye ku moko n’amadini.