Ntabwo Gereza ya 1930 yagukiza imirimo ya kamere, Yesu ataragera mu bugingo bwawe/Bishop Muvunyi Louis

Bishop Louis MUVUNYI Ukuriye EAR Diocese ya Kigali

Ni mu ijambo ry’Imana Bishop Muvunyi Louis uyobora Diyoseze ya Kigali(EAR) yavuze mu birori byabereye kuri Paruwasi ya Kanombe , kuwa 21 Mutarama. Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo : kurambika ibiganza ku bakristo (gukomeza) , kwinjiza abagabo muri Fathers’Union (umuryango w’abagabo biyemeje kubaka ingo za gikristo), gusezerera Rev. Canon Twahirwa Peter warugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ,kwakira abapasiteri bashya, aribo Pasiteri mukuru Elisa Mutabazi na Abert Mugenzi baje gukomereza umurimo w’Imana muri i iyo Paruwasi.

Mariko 1:14 (Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya I Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati 15 “igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane , mwemere ubutumwa bwiza.”). Uyu ni Yohana umubatiza wawundi wabatije Yesu kristo, wa wundi wabaye integuza waje gutegurira Yesu kristo, wawundi wabwirizaga ubutumwa mu butayu avuga ati “ ndi ijwi rirangurura, mwihane muhindukire mwakire agakiza k’Imana ”. Amaze kurangiza uwo murimo we amaze no kubatiza Yesu, Yesu atangiye umurimo, Yohana abanzi be bamugiriye ishyari cyane kandi barikubura baramwanga kuko yabwirizaga ubutumwa buryana cyane bukora ku bisebe by’ibyaha n’imibereho idahesheje Imana icyubahiro mu mibereho yab’icyo gihe.

Yohana baje kumufata bamuca igihanga, ariko arangije umurimo we. Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya I Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati: ” Igihe kirasohoye ubwami bw’Imana buri hafi, nuko mwihane mwemere ubutumwa bwiza” . Anyura uruhande bw’inyanja y’I Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha inshundura mu inyanja ati :“Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu”. Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se bari mu bwato bapfundikanya inshundura. Uwo mwanya baramukurikira basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi bakurikira Yesu. Ijambo Yesu yatangiye abwiriza ubutumwa ni iryo ngiryo. Yatangiye avugango igihe kirasohoye ubwami bw’Imana buri hafi. Abantu ahuye nabo bose, abaje kumwumva bose akababwirango mwihane ubwami bw’Imana buri hafi, iyo niyo yari intego y’ubutumwa bwiza Yesu yaje avuga kandi niyo yakabaye intego y’ubutumwa bwiza bw’Imana mu itorero rya none.

Mwihane mwemere ubutumwa bwiza bw’Imana, iryo niryo jambo ryatumye abicyo gihe bakenera kuryumva neza kugirango basobanukirwe icyo Yesu yavugaga, kuko ryari ijambo ridasanzwe ubwami bw’Imana burabegereye , buri hafi, buri iruhande rwanyu mukizwe. Icyo gihe iyo wavugaga ubwami bw’Imana “kingdom” cyari ikintu gikomeye cyane kuko hariho ubwami bw’Abaroma kandi baribarigaruriye isi y’icyo gihe. Yesu yavutse hariho ingoma y’Abaroma niyo mpamvu iyo wavugaga ubwami , abanyepolitike bashakaga kumva icyo ushaka kuvuga n’abaturage bakaritekerezaho bashaka kumenya icyo ushaka kugeraho.

Byatwaye Yesu igihe kugira ngo abantu barisobanukirwe kuko bamwe babanje gutekerezako aje guhirika ubutegetsi bwariho ” Cout d’etat”, bagizengo aje guhirika ingoma y’Abaroma, bagizengo aje gushyiraho guverinoma nshya ngo ababohore ingoma y’Abaroma yari ingoma y’igitugu, baravugango turahiriwe tubonye udukubitira Abaroma ariko baza gusanga atariwo mugambi Yesu yarafite.

Yesu yavugaga ubwami mu bundi buryo. Agerageza kubisobanura ngo ubwami bw’Imana buri muri mwe , ngo umwami bw’Imana ni akabuto kagomba guhagurukira muri mwe mu mitima yanyu. Ni ukuvugango impinduramatwara kugirango ubwami bw’Imana bukure yari ugutangirira mu mitima y’abantu, bakava mu byaha kandi ubu butumwa bwari ubw’abanyamahanga bukaba nubw’Abayuda bibwiragako ari abana b’Imana.

Ubwami bw’Imana buhindura umuntu butangiriye mu mutima nibwo Yesu yavugaga. Muhindukire mube abana b’Imana, buzatahe ubwami bw’Imana. Ubu nibwo butumwa no muri iki gihe cyacu cya none, itorero duhamagarirwa kubwiriza abantu b’Imana ngo bakizwe bahindukire bemere ijambo ry’Imana, babe ibyaremwe bishya bategurwe babe abaturage biy’isi ariko ari abazataha ijuru.

Ubu nibwo butumwa bwatumye abantu bahinduka : Abari abasinzi barahinduka, abari ab’icanyi nka Pawulo barahinduka ,abasambanyi barahinduka, abajura barahinduka,abasengaga ibishushanyo barahinduka, maze itorero ry’Imana riratangira. Iri jambo niryo ryahinduye ab’igihe cyambere ribagira abana b’Imana,batangira umurimo mu itorero, batangira kugendana n’Imana. Umuti uhindura umutima wari ubonetse, icyomoro gihindura ubugingo cyari kibonetse. Itorero rifite umuti ukomeye. Ntabwo 1930 cyangwa Mageragere(Gereza) zakiza abantu, Yesu ataragera mu bugingo bwawe ntacyo uzishoboza.

Ntawamenya icyo Yesu yabonye mu barobyi, intumwa za Yesu abenshi bari abarobyi. Yesu yariyaritegereje abarobyi abonako ibibaranga byabaranga bakorera Imana. Abarobyi babyuka mu gicuku, bagenda baririmba bafite morale, bakora umurimo wabo ugoye ariko baba bishimye.

Nta murobyi ugenda ari umwe bagira gukorana (teamwork), niyo mpamvu Yesu yabahamagaye ati “ uko kwihangana nimukuzane” muze mukorere Imana. Nimuze nzabagira abarobyi b’abantu ,Bumva Yesu afite icyo isi idashobora kubaha. Hari abasiga kuba abapolisi, hari abasiga kuba abarimu, hari abasiga kuba abanyepolitike bakaza bakaba abapasiteri, bakaba abavugabutumwa.

Yesu agusaba kugira ibyo usiga. Icy’ingenzi ni ibyaha, ni za ngeso zidahesha Imana icyubahiro, ni ya mico idahesha Imana icyubahiro, ni ya mico itukisha ishusho y’Imana iri muri wowe.

Yesu abafashe kurushaho gukora ibikwiriye kugirango tuzabashe gushyika aho twateguriwe mu bwami bw’ijuru.

Ismael [email protected]