Nkuko Esiteri yabaye umwami kazi, nawe ntaho Imana itakugeza


ESITERI 2.15-17

15.Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.

16.Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.
17.Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

Aha ni igihe Umwami Ahasuwerusi, wategekaga ibihugu 127 uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, yakoreshaga ibirori byamaze iminsi 180 (Esiteri 1.1-4); muri ibyo birori ni bwo umwami yatumije umugore we Vashiti ngo amumurikire abatumirwa be, aranga, ariko byari mu mugambi w’Imana wo gutabara Abayuda inyuze muri Esiteri (Esiteri4:4)

Kuko byahise biba ngombwa ko mu bakobwa bose bo mu bwami bwa Ahasuwerusi hatoranywamo undi ukwiye kuba umugore we, agasimbura Vashiti;

Ni muri uwo muhango umwami yashimye Esiteri cyane, amurutisha abandi bakobwa bose, maze uwari impfubyi aba umwamikazi atyo, kugira ngo azabe inzira yo gutabarwa kw’Abayuda (Esit 7.6);
Umugambi w’Imana rero nta ho utakura umuntu; ujya utuma abatakwemeraga bakwemera, ibitashobokaga bigashoboka:

Nko mu bwoko bw’Abayuda ntibyashobokaga ko haturukamo umwamikazi, kuko batemerwaga mu bihugu 127 Ahasuwerusi yari ayoboye (Esiteri 3.8);

Imana rero yazamuye Esiteri wari impfubyi, atari umwenegihugu, akagirwa umwamikazi mu bihugu 127 umenye ko nta kiyinanira, n’ibyawe irabishoboye, icyo usabwa ni ukugira kwizera(Yeremiya 32.27)!

Kuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo (Abefeso3.20)
[email protected]