Ninde mwami wa Isirayeli wagomeye Uwiteka cyane ?

Mu bitabo by’abami n’ibyo ku Ngoma hagaragara urutonde rw’abami bagiye bayobora Isirayeli. Bamwe bafite amateka maremare abandi kakagira make, bamwe muri bo bakoze ibyangwa n’amaso y’Uwiteka , bajya kure yayo kandi bajyaga biremera imana zabo ntibasenge Imana. Ariko n’abo yabatezaga abanzi babo bakabarimbura abandi bakajyanywaho iminyago.

Nyuma y’urupfu rw’umwami Salomo, ubwami bwa Isirayeli bwigabanyijemo kabiri(2) haba igice gito cy’amajyaruguru ari cyo Isirayeli n’ikindi cy’amajyepfo cy ’ Ubuyuda ariko buri gihugu cyagize abami babi bakoze ibyangwa n’Uwiteka.

Kimwe n’abandi bami, umwami Dawidi mu gihe cye yakoze ibibi byinshi agomera Imana, Akora ibyangwa n’Uwiteka. Yehu na we wa Isirayeli nawe yari umwicanyi yaciye ibihanga by’abana b’umwami uko ari mirongo irindwi ,yica abantu benshi. Manase umwami w’Abayuda yaremesheje igishushanyo cy’imana z’abanyamahanga agishyira mu nzu y’Uwiteka kandi akajya anyuza umuhungu we mu muriro, akaraguza, akaroga akaraguza abapfumu n’ibindi byinshi byangwa n’Uwiteka (2Abami:21:6).

Ninde mwami wakoze ibyangwa n’Uwiteka kurusha abandi bami?

Bibiliya igaragaza abami benshi ba Isirayeli bagiye bagomera Imana ariko hakaba umwami Ahabu wagomeye Imana kurusha abamubanjirije bose.
“Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose. Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b’Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli.”(1Abami16:30,33) .
Ahabu yaretse gukorera Imana ya Isirayeli ahubwo yiremera ikigirwamana cya bali. Ibikorwa bye bibi byatumye Eliya ateza inzara mu gihugu ntihongera kugira imvura igwa cyangwa ikime kiba ku butaka bwabo. Ibi byose byabaye kuko yanze kumvira ijambo ry’Imana ryanyuze mu muhanuzi Eliya.
Yehu yishe abantu benshi kurusha Ahabu ariko bibiliya igaragaza Ahabu nk’umunyabibi byinshi kubera ibyaha bye byinshi birimo no kubuza abantu gukorera Imana n’ibindi byinshi byarakaje Imana.

Abakristo b’iki gihe bakwiye guhunga ibibi byose birakaza Imana, bakemera kuyoborwa na Yo kugirango babone imigisha yayo no guhora bashimwa na yo imbere yayo.
[email protected]