Niki wakora mu gihe amasezerano Imana yaguhaye atinze gusohora?

Hari igihe mu buzima bwacu ibyo Imana yadusezeranije bitinda gusohora, tukumva umugambi wayo kuri twe utabaye igihe dushaka na nyuma y’uko dusenze, dusomye bibiliya , tunubashye ijambo ryayo, ugatinda gusohora , bigasa nk’aho amasengesho yacu Imana itayasubiza .

Ese ujya wumva nawe ariko umeze? Niba ujya wibaza icyo kibazo, iyi nkuru iragufasha.
Aba ni bamwe mu bantu b’Imana bagiye bategereza amasezerano y’Imana igihe kirekire:
•Aburahamu sekuruza w’abizera, Imana yamusezeranije ko izamuha umwana ku mugore we Sara, ariko byafashe igihe kirekire kugirango bisohore. Imana na bwo yamusabye gutanga uwo mwana w’ikinege kugira ngo irebe umutima we( Itangiriro15:1-6, 21:1-7, 22:1-19)

•Mose yamaze imyaka mirongo ine i Midiyani mbere y’uko ajya gukura Abayisirayeli mu bubata muri Egiputa.( Ibyakz7: 23-30, Kuva7:7)

•Umwami Dawidi, Imana yamwimitse kuba umwami wa Isirayeli ariko byafashe igihe kugira ngo yicare ku ntebe y’ubwami nyuma ya Sawuli.( 1Samweli 16:1-13 ; 2 Samweli 5)

•Anna, umuhanuzikazi yamaze igihe kinini yiyiriza ubusa asenga ategereje Mesiya. Yamaze imyaka myinshi mu rusengero arinda asaza kugeza igihe abonesheje amaso ye Yesu, Umukiza w’isi.( Luka 2:36-38)

Dukwiye kurebera kuri aba bantu bategereje igihe kirekire mbere y’uko isezerano ry’Imana risohora. Aba bantu dushobora kubigiraho ibintu byinshi, n’icyo twakora igihe twumva umugambi w’Imana usa nk’aho utinze:

Girira Imana icyizere : Imana ntizica isezerano yasezeranye cyangwa ijambo yavuze. Ikora icyo yavuze kandi ikagisohoza mu gihe yagennye. Yizere izabikora nk’uko yabivuze.

Baho ubuzima bwo kwizera: Nibyo Imana ifite ibyo yadusezeranije. Ese turambiwe gutegereza ndetse tukanarakazwa n’ibyo Imana yavuze idasohoza?

Dukwiye kubaho ubuzima bwo kwizera. Niba yaradusezeranije ikintu , dukwiye kuyitegereza kugirango igisohoze. Aba bantu twabonye babayeho ubuzima bizeye ko Imana izasohoza ibyo yavuze. (Abaheburayo11:13)

Komeza gusenga no gushaka Imana: Aburahamu yakomeje kwizera Imana aho yajyaga hose. Mose yamaze igihe cye cyose ari imbere y’Imana. Dawidi yamaze igihe mu ishyamba aragiye intama ahimbaza Imana ya Isirayeli. Ana yasengaga umunsi ku wundi kandi akabikora yishimye.

Imana iracyakorana natwe. Dukwiye gushaka Imana uko bishoboka kose tugategereza ko ikora icyo yavuze, kuko Imana ariyo kwizerwa, ibyo yasezeranye izabikora.

“ Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.”(2Abakorinto1:20)

[email protected]