Niki twakigira ku buzima bwa Tito?

Tito yari umuyobozi w’itorero rya mbere, yari umwizerwa kandi yagendanye n’intumwa Pawulo, yagiraga ibyiringiro akaba umukozi w’Imana.

Tito ntabwo yari Umuyuda(Abagaratiya 2:20) ariko yayoborwaga n’ibyiringiro bibonerwa muri Yesu kristo ayobowe na Pawulo( Ndakwakiriye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye…Tito 1:4). Yabaye uwungirije Pawulo kandi we na Barinaba bagendanye na Pawulo bavuye muri Antiyokiya berekeza I Yerusarumu (Habaho impaka nyinshi n’imburanya kuri Pawulo na Barinaba n’abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n’abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru kugira ngo bajye inama y’izo mpaka. Ibyakozwe 15:2).

Tito yari icyitegererezo cy’abanyamahanga bavutse bwa kabiri kandi ntiyigeze akebwa, ibi byerekanagako gukebwa ntagaciro bigira ngo umuntu abe afite agakiza (Abagaratiya 2:3)
Hanyuma Tito yagiye i Korinto gukora umurimo w’Imana( Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutima wa Tito kubagirira umwete nkanjye kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afite umwete mwinshi yagiye iwanyu ari ntawumuhase .2 abakorinto 8:6,16-17). Mu rugendo rwa Pawulo rwa gatatu rw’ivugabutumwa, yakoze guhera mu mwaka wa 53-57,Pawulo yageze i Tirowa ateganya guhura Tito ariko ntiyigeze amubona(2 abakorinto 2:12-13), Pawulo yahise yerekeza i Makedoniya.

Tito yahuriye na Pawulo i Filipi amuha inkuru nziza y’uko yasanze itorero ry’Ikorinto rimeze(2abakorinto 7:6-7). Tito ubwo yagarukaga I Korinto yaje azanye ibitabo 2, byandikiwe ab’ i Korinto.

Nyuma y’Imyaka myinshi, Tito na Pawulo bajyanye ku kirwa cy’I Kerete, aha Tito yarahasigaye akomeza umurimo w’Imana ndetse anahabwa imbaraga zo kurusha gusakaza inyingisho nziza, Tito niwe wari umuyobozi w’itorero, yasigiwe umurimo I kerete kugirango atunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ashyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse(Tito1:5)

Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy’imbeho(Tito 3:12). Tito yaje kuba ari kumwe na Pawulo ubwo yarafunzwe, Tito yaje koherezwa Dalumatiya aho yavuze ubutumwa bwiza(Tito 4:10)
Nubwo Tito atari Umuyuda ariko ubwitange bwe bwagize impinduka zikomeye cyane ku itorero ry’Imana. Abayuda benshi bari bafite imigenzo yashingiragaho kugirango babe bavugako ufite agakiza urugero nk’umuhango wo gukebwa, ariko Pawulo mwene iyi myigishirize yarayinenze (Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose. Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana, (Abagaratiya 5:1-6)

Tito yari umukozi w’Imana wo kwizerwa yafashije Pawulo uhereye igihe yatoranwaga ngo abwirize ubutumwa bwiza I Korinto, Kerete, Dalumatiya ibyo byatumwe Pawulo avugako ari mugenzi we “Ibyerekeye Tito: Uwo ni we dufatanya umurimo kandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z’amatorero zihimbaza Kristo. (2Abakorinto 8:23)

Tito yaranzwe n’ishyaka ry’umurimo w’Imana no mu gihe cy’ingorane yahuye nazo I Korinto n’I Kerete, kandi yari afite urukundo rw’Imana arufitiye abizera b’I korinti “Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutima wa Tito kubagirira umwete nkanjye, kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afite umwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase.” (2Abakorinto 8:16-17)

Ese birashobokako twagira ishyaka ryo gukora umurimo w’Imana nkuko Tito yarigize ntacyo yitayeho ? Kugirango ubutumwa bwiza bwamamare abizera basabwa kugira ukuri n’urukundo no kwitanga.

Imana ibafashe kandi ibakomeze!

[email protected]