Niba nta ntwaro yashobora kuturwanya , kuki twumva dutsinzwe ?

Bibiliya ivugako nta ntwaro n’imwe muzakozwe ishobora kutunesha cyangwa ngo iturimbure. Mu gihe ibi bisa nk’isezerano risubizamo imbaraga, ariko muby’ukuri , abenshi muri twe twumva ko intwaro zose zakorewe kuturimbura no kutugirira nabi.

Ese biterwa n’iki kumva tuneshejwe kandi nta ntwaro n’imwe idufiteho ububasha? Reka turebere hamwe uburyo dushobora kumva tuneshejwe no mu gihe Imana itubwirako twatsinda:

Imana ubwayo yadusezeranyije iri sezerano rikurikira:
“Dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w’amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura. Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda.Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka , kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.

Imana ubwayo yadusezeranije ko nta ntwaro yacuzwe yabasha kuturwanya.Ni ukuvuga iki? Ni ukuberako Yo ubwayo yaremye umuntu ucura izo ntwaro, byongeye kandi yaremye n’ushobora kuturimbura. Kuko bose ari yo yabaremye , izi uburyo yakoresha ntibatugireho ububasha. Yatumenyesheje ko badashobora kuturwanya, kandi ko nta ntwaro umwanzi yakora izagira ubushobozi bwo kudutsinda uretse gusa nitureka Imana.

Reka dutekereze k’umuntu wakoze imodoka. Uwayikoze azi ubushobozi na ho ishobora kugarukira. Azi ibyo ishoboye gukora n’ibyo itashobora.Ibi tubitekerejeho, dushobora kumva ko Imana izi ibyo umwanzi ashobora gukora n’ibyo adashoboye.Yavuzeko kubera ubuntu bwayo idufitiye , nta ntwaro bacuze izagira icyo idutwara,ko itazabasha kuturimbura.

Nonese kuki twiyumva nk’abaneshejwe kandi Imana yaradusezeranije ibi? Impamvu ni uko tutayizera ngo twizere n’ijambo ryayo yavuze.

Dukunze gushinja abantu, igihe ikintu kibi kibaye tukumva turihebye kandi tukumva ni bo nyirabayazana w’ibibazo byose. Dushinja abanzi bacu kudutera kandi bakatubabaza, dushinja amakosa abantu batagira icyo badufasha, ndetse yewe n’abatadusengera. Dushinja n’Imana, tukibaza impamvu yatumye ibyo bitubaho? Ariko ubwacu ntitwirebeho ngo twisuzume.

Imana ubwayo yatumenyeshejeko, ari Yo yaremye umuntu ukora intwaro zaturwanya, izi intwaro zitazigera na rimwe zidutsinda. Icyo ahubwo dukeneye gukora ni ukwizera Imana tukanayubaha. Ese wizera Imana mu by’ukuri?Ni ba uyizera ntuzigera uneshwa .

Yatuboneye insinzi rimwe rizima kuri twese, turi abaneshi muri We. Guhora uhanze amaso kuri wowe ubwawe ni nko gufata inzira itagira aho ikujyana ariko gutumbira Imana bidukura mu mpagarara bikadushyira ahagutse, ikindi bizana umunezero.

Sophie @agakiza.org