Ni ubuhe butunzi utunze utabizi ?

Guhora dutekereza iteka kubaturusha ubutunzi, ntibiduha umutuzo, ntibitureka ngo duture n’ibinaba ngombwa dutunge. Erega burya biduteza n’itiku,ugasanga iteka dutana n’abacu bitari bikwiye. Hari n’abatana muwa kajwiga, bamwe bagasuhuka. Usanga abenshi : intego nta yindi, ni ukugira ubutunzi butazagira icyo bumarira abatindi. Ikibabaje usanga , ntawagira intego nziza nk’iya wa muririmbyi wagize ati ” Uwampa kurusha ubukire Mirenge ku Ntenyo narema igiterane cy’abakennye cyane iminsi yabazonze nkayihinda ntaruhuka aho ubutindi bwibanze nkahatsindagira umwotso w’ubukungu bwiza bwinshi”

Mukunzi mwiza , Musomyi wacu, mbere yo kwandika iyi nkuru tukwiseguyeho kuko ntitugamije kukubabaza no kukwereka imiruho igutegereje cyangwa kukwibutsa ibyo wanyuzemo bikakubabaza, uburyo bubi ubayemo, ahubwo nyuma yo gusoma ibyanditswe muri iyi nkuru, turashaka kukwibutsa ko ibibazo byose waburiye ibisubizo hari ubigufitiye kandi abitangira ubuntu, nta kiguzi na gito.

Umunyarwanda we yabivuze neza mu mugani w’umugenurano agira ati “ Ntawiheba agihumeka” Bishatse kuvugako ibintu byose umuntu yifuza kugeraho bishingira ku kuba ari muzima. Iyo umuntu ari muzima Imana yasohoza ibyo yagambiriye ku buzima bwe. Kuva isi yaremwa , Adamu na Eva bacumura kugeza uno munsi ndetse na nyuma ya none , abantu babyanga , babyemera ntabwo isi dutuye ishobora gutanga agahenge ngo abantu babeho badafite imiruho(ibibagora).

Imibereho ya hano mu isi, yateye abahanga benshi gushyiraho amahame ngo bagerageze ariko ntibitanga agahenge , ni yo bitanze agahenge ntibiramba ! Abasizi n’abanditsi bagiye mu ngazo basiga ubudasiba , ariko isi iguma kuba yayindi , ubuzima burasharira. Hari uwo byarenze aravuga ngo: isi ni “imburabuturo” ariko Imana ishimwe ko hari ubuturo bwera, ahari amazu abizera bubakiwe n’Umukiza kandi aho niho iwabo w’abizera ni mu ijuru ry’amahoro. Aho abarira batazongera kurira kandi aho niho hantu rukumbi , amaso y’umuntu azareba ibyo atigeze abona.


Ese ni iki gituma iyi si dutuye ibura inyito ?

Dukuyeho ko satani ateza ibyago n’amakuba, isi ubwayo irihagije mu guteza abantu umubabaro. Umuntu ashobora kurangiza kwiga kandi ari umuhanga hanyuma akabura akazi ! umuntu yakora ubukwe kandi bwiza hanyuma akabura urubyaro ! Umuntu yabyara abo abyaye bakamutera agahinda ! Kuba ingaragu bishobora kuriza umuntu amarira ariko na none kubaka urugo nabyo byamuriza andi!! Umuntu yiga arushye , yitegura kuzatanga umusaruro agirire neza abamwitayeho hanyuma kubona akazi bikanga. Ese ako ko si aka babaro ? Uyu munsi tubona abantu benshi babanje kuba abakire, bashinga amakampanyi akomeye ariko uyu munsi ntibatinyuka gusabamo n’akazi, barakennye kandi na none tuzi abandi babayeho igihe kinini babaye bashonje ariko uyu munsi babayeho neza. Uzi guhemukirwa n’uwo wagiriye neza ! Uzi gusaba uwo wimye ! Uzi gusuzugurirwa aho wigeze kubahwa !

Umusizi umwe yarasize aravugango “ Isi ntigira inyuturano , umutoni wayo aritonda”. Bivuze ngo kugira ngo ushobore byose mu isi , ukwiye kwitonda , ugaca bugufi. Gushaka ikuzo n’icyubahiro nabyo biri mu biteza abantu benshi akaga muriyi isi. Imigani 15:33 “Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.”


Ese waba uziko hari ibintu imiryango mpuzamahanga igenda iburira ibisubizo? Ariko Yesu niwe ubaruta. Ibikomere watewe n’isi, byomorwa n’Imana gusa.

Reka twumve Bigizi Gentil igisubizo atanga mu ndirimbo ye yitwa “ Yesu niwe ubaruta”

Kubaho ni impano y’Imana ku muntu wese ugihumeka kandi wizera ko Imana ubwayo ikiza mu buryo bwose ubw’Umwuka n’umubiri. Twabivuze haruguru ko isi ubwayo yihagije mu kubabaza umuntu hatarazamo uruhare rwa satani gusa icyo ukwiye kuzirikana ni ukumenya ko Imana yemera ko ibintu bigoye biba ku muntu ariko iba igamije kumwigisha , iteka ryose ujye witegura kugira icyo wigira mu nzira zigoye unyuramo mu buzima, Gutegeka kwa kabiri 8 :1-3 “Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre. Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera. Nuko yagucishije bugufi ikemera ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.”

Ese ni iki byakumarira kumvako uriho ?

Twatangiye tubivuga , aho twifashishije ingero zitandukanye , twasanze nta gihe na kimwe ubuzima bwo mu isi bushobora gutanga ahahenge niyo mpamvu wumva abo byananiye kwihangana: bamwe biyahura bakiha uburozi , abandi bakimanika mu tugozi, abandi bagasara. Isi ifite imiruho myinshi cyane ariko “ibanga ry’ibyishimo ni ukunyurwa nuko uri”. Uyu munsi wababara ariko ejo wagiraraho Imana umugisha ikagusetsa nkuko bibiliya ibivuga.Imana yagiye iteturura abantu benshi bayiringiye ndetse inarenzaho gutanga umwana wayo w’ikinege.

Reka twifashishe Indirimbo “ Niki watanze” ya Korali abarinzi. Irimo aya magambo: Yewe mwana w’Adamu uriho ugihumeka, mbese ntiwashimira Imana ikugejeje aya magingo, muri iyi ndirimbo bakomeje batanga ingero zabapfuye kandi beza, banakurusha gukiranuka:

Abasore beza bitondaga ba bandi beza b’imigenda abo waruzi n’abo utamenye bagiye ureba , Ese ni iki watanze cyatumye urindwa? Menya ko ari ubuntu wagiriwe ujye ushima uwo mwami.

Abakobwa beza bitondaga bamwe barinze ubwari bwabo, bagiye ureba , Ese ni iki watanze cyatumye urindwa? Menya ko ari ubuntu wagiriwe ujye ushima uwo mwami.

Abagore beza bitondaga bari imitima y’ingo zabo , abo waruzi n’abo utamye bagiye ureba , abagabo beza bazi gucunga iby’ingo zabo, abo murungano rwawe kandi bakurushaga ubutungane, abo bose bagiye ureba . Ese ni iki watanze cyatumye urindwa? Menya ko ari ubuntu wagiriwe ujye ushima uwo mwami.

Wakoze ibibi bibabaza umuremyi wawe nyamara aracyakurinze kuko agufitiye umugambi.Umugambi w’Imana uba ku munyabyaha kugira ngo yihane adapfa akarimbuka kandi umugambi w’Imana uba ku mu kiranutsi kugirango imugirire neza, ijye imuhumuriza mu byago n’abakuba.

Umva indirimbo “Ni iki watanze” By Abagenzi choir

.

Kuba uriho nibwo butunzi, kuberako uriho, Imana yagukoresha mu mugambi wayo mwiza, ikaguha imigisha yose . Icya ngomwa ni ukubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro.