Ni irihe somo twakwigira ku muntu w’Imana wabeshywe n’umuhanuzi w’umusaza ?

Mu gitabo cya mbere cy’abami hatubwira umugabo utaragaragajwe amazina ariko bibiliya ivuga ko yitwa ” Umuntu w’Imana” woherejwe I Beteli ajyanwe n’Ijambo ry’Imana avuye i Buyuda aje kuvuma igicaniro Yerobowamu umwami wa Isirayeli yari yubakiye Abisirayeli,aboshya gusenga ibigirwamana.Uwo muntu w’Imana aravuga ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu. Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.” (1Abami 13:2-3)

Yerobowamu yategetseko bafata uwo muntu w’Imana,uwo mwanya ukuboko kwa Yerobowamu yamutunze guhita kunyunyuka n’igicaniro kirasenyuka nk’uko ijambo ry’Imana ryari ryavugiye mu kanwa k’umuhanuzi. Yerebowamu yasabye wa muntu w’Imana kumusabira akire uwo muntu arabikora, ukuboko kwa Yerobowamu kuba kuzima, Umwami ashaka kumugororera ariko uwo muntu w’Imana amubwira amabwiriza Imana yamuhaye mbere yuko imumutumaho ati “Naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi, kuko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ (1abami13:8-9)

Uyu muntu w’Imana yari yaraziritse ku mutima aya mabwiriza Imana yamuhaye mbere yo kujya i Beteli: Nta kintu yariye, nta kintu yanyweye ndetse ntabwo yasubije mu nzira yanyuzemo aza. Ari mu nzira atashye Umuhanuzi w’umusaza yaramukurikiye aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nka we, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ Ariko yaramubeshyaga. (1abami13:18).

Nta marayika w’Imana wari wavuganye nawe, ntabwo yigeze avugana n’Imana ariko Umuntu w’Imana yumviye umuhanuzi ushaje bituma basubirana iwe mu rugo basangira amafunguro y’umugoroba bakirya ahita yumva ijwi ry’Imana, aramubwira ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse, ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabikubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ . (1abami13:21-22). Bamaze kurya uwo muntu w’Imana aragenda ahura n’intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw’intumbi.

Uwo muhanuzi w’umusaza amaze kwemeza ko uwo muntu wapfuye yari uw’Imana , amushyingura mu mva yacukuye asaba abana be ko napfa bazamushyingura mu gituro kimwe yashyinguyemo uwo muntu w’Imana.

Dufite umuhanuzi wabeshye n’undi wapfuye.Ijambo ry’Imana ritwerekako umuhanuzi w’Imana ariko utarayubashye ko yahuye n’ibyago. Umwami utarubashye Imana nawe yahuye n’akaga , ibi bitwerekako nta muntu uri hejuru y’itegeko ry’Imana, ntacyo umuntu yakwitwaza ngo asuzugure ibyo Imana ivuga.

Mbese ni irihe somo dukura muri iyi nkuru

1.Ntugapfushe ubusa amahirwe Imana iguhaye

Imana niguha amahirwe yo guhindura inzira kugirango ugirane ubusabane nayo , ntukayirengagize kuko ni izahabu uba ubonye y’igiciro cyinshi. Mbere yuko Yerobowamu aba umwami. Imana yamuhaye amahirwe avugana n’umuhanuzi Ahiya Imana iramubwirango “Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye ugakora ibitunganye mu maso yanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk’iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli.” (1abami11:38). Yerobowamu kubyubahiriza byaramunaniye ariko Imana kuko igira imbabazi imuha amahirwe ya kabiri ubwo yamutumagaho umuhanuzi uvuye I Buyuda, nabwo biramunanira Uwiteka amuca ku ngoma.

2.Ntukagirire ishyari mugenzi wawe

Uriya muhanuzi w’umusaza ntabwo yari mu bantu baramyaga ibigirwamana. Yumviseko ubutumwa bwo gusenya igicaniro binyuze mu muhanuzi muto uvuye I Buyuda bituma agira ishyari, kuko nubwo yari umuhanuzi ariko siwe Imana yashimye kunyuzamo ubutumwa. Yakurikiranye umuhanuzi ukiri muto amwoshya gusuzugura Imana.

Isomo nuko Umuntu mukuru umaze gusobanukirwa n’iby’Imana ntabwo yakagize ishyari , nubwo muri iyi minsi biriho cyane, abantu umurimo w’Imana bawuzanyemo amapiganywa naka yahanuye reka murushe, yabwirije reka nanjye murushe nemeze abantu, yaririmbye nanjye reka murushe mpogoze. Gusa ibi si byiza, icyiza umukirisito ukuze afite inshingano zo kuyobora umuntu inzira nziza ziganisha ku bugingo.
Imana yaguhamagariye kuba icyitegererezo cy’imirimo myiza kubakubona.

3.Kwitondera ibiza bivuga Imana byose

Abantu bavuga Imana iteka si ko baba bayikorera kuko hari abagira Imana iturufu bashaka gusohoza imigambi yabo. Witondere iteka umuntu wese uza uvugango Imana yavuze. Kandi umenyeko Imana itajya ivuga rimwe gusa niba ushidikanya inama uhawe senga Imana ikoreshe izindi nzira kuko burya Imana igira abakozi benshi.

Rimwe na rimwe ibishuko bituruka ahantu hatateganyijwe. Umwami yashatse kugerageza umuntu w’Imana ngo yice itegeko ry’Imana ariko arabihakana kuko yari maso ariko guhakanira umuhanuzi w’umusaza byaramunaniye kuko yaje yishushanya ngo yumvise imvugo y’Imana.

Igihe Imana ivuganye nawe jya uba maso ku wo mwanya satani ahita ategura ibitero byo kurwanya imvugo y’Imana wumvise kugirango azane ibishuko akuvangire, nta rwitwazo ruhari kubanze kumvira Imana, waba uyizera, yewe n’abamarayika bayo ntibashobora gutinyuka gusuzugura ijambo ry’Imana.

“Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.” (Abagaratiya1:8-9)

Ntugatekerezeko niba usenga , mu kukurwanya satani azakoresha abandi mudafite aho muhuriye, satani akoresha intwaro ikwegereye ngo akurwanye kuko niyo ikugeraho vuba kandi ikakubabaza. Iyo uri umuririmbyi satani akoresha mugenzi wawe uririmba, aho utuye akoresha abaturanyi, iyo ucuruza satani akoresha abo mucuruzanya.

Imana idushoboze gukora ibyo ishaka mu izina rya Yesu.

[email protected]