Ni irihe somo twakigira ku buzima bwa Billy Graham?

Hakimara kumvikana urupfu rwa Billy Graham umuvugabutumwa wa mbere ukomeye ku isi, Abantu benshi bagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa , ubwitange mu murimo w’Imana. Dore ko yaje no gushinga umwe mu miryango ya gikristo witwa Billy Graham Evangelistic Association (BGEA). Billy Graham yagiye avuga amagambo adasanzwe kandi meza benshi bakingenderaho na bugingo ubu .

Perezida Donald Trump , Perezida w’ Amerika nawe yagize icyo avuga ku rupfu rwa Graham . Yagize ati “Umuntu wihariye Billy Graham yapfuye, ntawe uhwanye na we ! Abakiristu bose hazahora bamwibuka, ni umugabo udasanzwe. ”

Billy Graham azaba icyitegererezo uko ibihe bizagenda bisimburana mu bibereho ya gikristo. Kuri ubu abantu batabarika bakomeje kugira ibyiringiro mu rugendo rujya mu ijuru kubera Graham. Itorero rya none risigaranye umwenda utabarika wo kumwigiraho.

Billy Graham ni umubwirizabutumwa bwiza w’Umunyamerika , asize ishusho ikomeye cyane mubijyanye n’iyobokamana mu binyejana bizakurikiraho. Asize umurage ukwiye wo gucabugufi kubwo kubaha Imana .Mu mirimo yamuranze kugeza atabarutse amahoro, ku myaka mirongo icyenda n’icyenda y’amavuko(99). Yavutse itariki 7 Ugushyingo, 1918, avukira i Charlotte, Carolina y’amajyaruguru muri Amerika.

Billy Graham atabarutse amaze kwandika ibitabo 38 birimo : God’s Secret Agents, A Billy Graham Homecoming Celebration, God’s Secret Agents, The Worldwide Impact of Billy Graham, The Holy Spirit: Activating God’s Power in Your Life

Ibi ni bimwe mu byamuranze:

1. Kutareka umuhamagaro

Billy Graham yari azi neza ko umuhamagaro we n’umugisha biri mu gukorera Imana. Yigeze guhamagarirwa gukora kuri imwe muri televiziyo zishyuraga neza aranga. Nabwo yanze akazi ko gukora muri perezidensi. Yari yabanje kuba umuyobozi wa Christian college ariko nyuma aza kumenyako byahindura umuhamagaro we wo gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi yose. Hari ibintu byinshi byiza dushobora gukora, ariko Imana nikwereka ikintu kimwe kigukwira muri byinshi ba aricyo ukora.

2. Kwihanganira guhura n’imbogamizi

Graham yemeye kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu bya hafi n’ibya kure n’ahantu hari gushyira ubuzima bwe mu kaga. Buri gikorwa cyose mu ivugabutumwa yakoze yagiteguragana ubushishozi kandi agasenga, hari ibyo yagerageje ntibyamukundira . Ariko yari afite ubwenge mvajuru.

3.Kuba umunyadushya hifashishijwe itangazamakuru

Umuryango yashinze witwa Billy Graham Evangelistic Association (BGEA) wakoze ivugabutumwa wifashishije kubyaza umusaruro ibitangazamakuru bitandukanye : Amaradiyo, televiziyo, amafilime. Baza mu myanya ya mbere mu bakoreshe itangazamakuru mu ivugabutumwa ,nibo bazanye igitekerezo cyo kwifashisha itangazamakuru aho banyuzaga ibitekerezo byabo kuri Christian Today. Kuba indashyikirwa ni byo byari indagaciro ya Graham mu byo yakoraga byose.

4. Gukemura ibibazo bimureba atitaye kubamugaya

Hari abamunengaga ariko bagamije inyungu zabo bwite ariko bidafite aho bihurira ni ijambo ry’Imana. Yagiye ahura n’intambara mu murimo ariko akagira kwihangana agakora umurimo w’Imana atitaye kubamuseka.
Uwagiraga icyo amunenga hari ubwo yamwandikiraga akoresheje ibaruwa cg akamusubiza bari muruhame kandi mu bwitonzi n’imbabazi. Urugero hari umuvugabutumwa witwaga Bob Jones yigeze amuhagurukira ariko Graham amwandikira ibaruwa gukirango habeho gukemura ikibazo baniyunge n’ubwo Jones yakomeje kuzana gushyamirana. Gira imbabazi mu gihe hari ukurwanya kandi nibiba ngombwa ukomere kumyanzuro y’ingenzi.

5. Guharanira kuba umunyakuri

Graham hamwe n’ abo bakoranaga batahuye ibintu byinshi byari kubabera ibishuko mu nzira zitandukanye. Bari baziko bagomba kuba inyangamugayo muri raporo batangaga. Kurema ubusabane mu matorero kurusha gukora bagamije inyungu zabo bwite. Hari ibibazo by’ubutunzi bagombaga gukemura kandi bibasaba kuba indakemwa. Ingamba zose Graham yafashe zatumye abasha gutsinda akarenga aho abandi bavugabutumwa benshi baguye, byose yabigejejweho no kuba inyangamugayo.

Billy Graham ni umuvugabutumwa twavugako yari yariyeguriye gukorera Imana. Muri iyi minsi hari ibibazo byinshi cyane nyamara mu gitabo cy’Umubwiriza hatubwirako ntagishya ahubwo hagaruka ibyahozeho, ni ukuvugako ntarwitwazo kuko ibyo unanirwa uyu munsi hari ababishoboye mu gihe cyashije.

Intwari nka Graham itwigisha uburyo natwe dukwiye guhangana n’ibintu byose byakica ubugingo kandi tukabyaza umusaruro amahirwe dufite tutagize abo duhungabanya, tubatwara ibyabo ngo dukunde dutunge ibya mirenge bitazakugeza mu ijuru.

Billy Graham yaravuze ati “ umunsi umwe uzumva cyangwa ugasomye ko Billy Graham yapfuye, ntuzarire. Nzaba ngiye kurama kurusha igihe narindamye mu isi. Nzaba mpinduye aho nabarizwaga, Nzaba ngiye mu bwiza bw’Imana.”

Tuzakomeza ubutaha tubabwira amwe mu magambo yuje ubuhanga, ubushishozi n’ubwenge bw’Imana, Billy Graham yagiye avugira ahantu hatandukanye.

[email protected]