Ni iki wakora ngo wirinde indwara zifata ubwonko n’umutima ?

“Muri mwe hariho urwaye ? Natumire abakuru b’itorero bamusabire, bamusize amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse…” (Yakobo 5:14-15) “Kandi Yesaya yari yababwiye ati ‘bende umubumbe w’imbuto z’umutini, bawushyire ku kirashi cye; ngo azakira.” (Yesaya 38:21). “…amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.” (Ezekieli 47:12) Aha Bibiliya itweretse ko umurwayi akizwa no gusenga no gukoresha imiti ikomoka mu byo Imana yaremye.

Uko wafata neza umutima wawe

Urwaye umutima arangwa no kuribwa n’umutwe, injereri mu matwi, kuremera amaguru, kuva amaraso mu menyo, ubwoba butagira impamvu, kwiruhutsa hato na hato, n’ibindi.

Imirire igwa neza umutima

Tungurusumu, onyo, elayo, ingano, amashaza, choux-fleur, ibishayote (chayottes –christophine), imbuto (fruits), ni ibyo kurya bigira akamaro mu gutera neza k’umutima, bikagabanya umuvuduko urenze urugero, no kongera imbaraga z’umutima utera buhoro.

• Kunywa amazi ahagije, litiro imwe n’igice ku munsi, bigahinduka
akamenyero. Bishobora gukiza n’izindi ndwara nyinshi cyane.
• Gabanya umunyu cyane mu mirire yawe
• Gabanya urugimbu
• Kora sport
• Kandi wihe amahoro

Wakita gute ku bwonko bwawe ?

Ubwonko bugizwe n’urusobe rw’imitsi yumva hamwe n’imyakuro. Ni urugingo rufite imikorere isobetse kandi ijijishije. Ubwonko ni bwo bwakira amakuru kandi bukayohereza binyuze mu mitsi yumva. Ni byiza kuburinda, ubonye ibimenyetso bikurikira : kuribwa umutwe cyane, guhora unaniwe mu bwenge, kumva ubwenge bugucika, kumva uremereye impagarike yose, guhangayika, gutūbūra ingorane, kudafata mu mutwe, kwibaza bike ukaruha cyane, kugira ibitotsi bike, impagarara mu bwenge, umubabaro, isusumira, kutitangira mu magambo.

Ibyo kurya bifasha ubwonko bigomba kuba bifite :

Vitamines B1, B2, B6, B8, B9 biboneka mu buki, ingano, onyo, tomate, avoka, amacunga, ipapayi, n’ibindi. Imyunyu ngugu : harimo zinc, magnesium,… Biboneka cyane cyane mu
mboga, mu ibumba ry’icyatsi kibisi.

Akamaro ka romarin:

Romare (romarin mu Gifaransa, Rosemery mu Cyongereza; mudarasini mu Kinyarwanda: Ni umuti uvura kuribwa mu ngingo, umwuka mwinshi mu nda, kuribwa mu mihore, kuribwa imitsi yumva, uruhu, umunaniro, indwara y’umuriro, ibishyute, uruheri, goutte, gutinda kw’ibyo kurya mu nda, ibyuririzi byo mu myanya y’ubuhumekero, kubura ibitotsi, amaraso agenda nabi, kuribwa amenyo, kubabara mu muhogo, kuribwa n’umutwe, kutaryoherwa, intekerezo zidakurikirana inyigisho, kunutsa umwuka, kurwara imitsi yumva, kwibagirwa ibyo wari uzi, kubyimbagirana ku mubiri, ibicurane, kuva amaraso mu binyigishi, kuribwa mbere y’imihango y’abakobwa, inkorora, umwijima ukora nabi. (Ibirebana na romarin twabikuye ku rubuga rwa internet : Herbesmedicinales. com). Ukwiriye kunywa nibura amatasi 2 ku munsi, Ibuza inkovu kubyimba.

Ubwenge n’imico ni bwo butunzi bukomeye umuntu afite ku isi, kubukingira ni imwe mu nshingano zikomeye umuntu yahawe. ≪Ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe; amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza; kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi.≫ (Imig. 2:10-12)

Imana ikomeze kubarinda

[email protected]