Ni iki umugore utwite yakora ngo yirinde isesemi ?

Mu bagore 10 batwite, 7 muri bo usanga bahura n’ikibazo cyo kugira isesemi, mu buryo butandukanye bitewe n’imiteree y’imibiri yabo , aho ushobora gusanga bamwe inabazahaza cyane rimwe na rimwe ikababuza no kurya cyangwa se baba babashije kurya bakabiruka.

Kuva ku cyumweru cya 3 kugeza kucya 16 kuva umugore yasamye ni bwo usanga yatangiye kugira isesemi aho usanga benshi batangira kuruka buri gitondo ndetse kuri benshi bukarinda bwira ariko bimeze, abashakashatsi rero bagaragaje ko ahanini ibi biba byatewe n’impamvu zitandukanye harimo imisemburo imwe n’imwe iza mu mubiri iyo umugore amaze gusama, igogorwa rishobora kuba ritagenze neza ndetse n’ibibazo byo mu mutwe umugore utwite ashobora kuba afite.

Nkuko urubuga topsante.com rwabyanditse, ngo mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nta muti nyakuri uvura isesemi ubaho ariko ko hariho ubundi buryo umugore utwite ashobora gukoresha kugira ngo abe yakwirinda iki kibazo cyo kugira iseseme.

Ubwo buryo rero ni ubu bukurikira:

- Kurya utuntu turyohereye nk’Ibisuguti nk’ifunguro rya mu gitondo ariko mbere yo kubafata akabanza kwicara arambije hasi amaguru ari hasi ku butaka.
- Kwirinda kurya byinshi ndetse no kwirinda ko mu nda habamo ubusa. Agomba gufata ibiryo bicye cyane nyuma ya buri masaha atatu.
- Gucungana n’uko yumva nta kibazo cy’inzara afite cyangwa se kuba yumva yahaze cyane.
- Kwirinda gufata amafunguro akomeye kuko agora igogorwa ritagenda neza, ayo mafunguro arimo ibinure, vinaigre, ibishyimbo, amashu n’ibindi biribwa bishobora gutuma igogorwa ritagenda neza.
- Kwibanda ku gufata ibiribwa bikungahaye kuri carbone, nk’ibitoki, ubugali, ibinyampeke, n’ibindi nkabyo.
- Kwirinda kunywa café, ikiribwa nk’inyama kuko ari byo bikaza cyane ya misemburo ituma wagira isesemi.
- Kuryama no kwicara ahantu hafutse kandi hari akayaga.
- Gusinzira neza kandi akamara ibitotsi kuko ngo kudasinzira ngo ibitotsi bishire byongera umunaniro, kandi umunaniro uri mu byongera isesemi.
- Kwirinda ibiribwa cyangwa se n’ibindi bintu bifite impumuro zitamye nk’imibavu, umwuka wo mu gikoni n’ibindi.
- Kunywa ikirahuri cy’amazi arimo umutobe w’indimu.