Ni iki dukwiye kwigira ku byiringiro by’umuhanuzi Yeremiya ?

Yeremiya yari umuhanuzi ukomeye wabayeho mu bihe byari biteye ubwoba. i Yerusalemu hari haratewe n’umwami wa Babuloni ,byari ibihe biteye ubwoba.Umuntu wabishoboraga yaguranaga ubutaka bwe bakamuha amafaranga cyangwa ikindi kintu cy’agaciro. Ariko uwaguraga ubutaka bwafatwaga n’abanzi babo.

Mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya ibice 32 ukuntu Yeremiya yari munzu y’imbohe ibwami, kuko yari yarahanuye ko umurwa w’Ubuyuda uzatangwa mu maboko y’umwami w’I Babuloni,igihugu kikaba umusaka kandi nta n’umurima wagurwaga kuko wabaga uw’abanzi babo.
Muri icyo gihe , Hanameli se wabo wa Yeremiya yamusanze munzu y’imbohe amusaba kumugurira umurima kuko ariwe warufite ubutware n’ubushobozi bwo kuwugura ,maze Yeremiya arabyemera arawugura nk’uko Uwiteka yari yamutegetse.
Kugura uwo umurima wo mu muryango we cyabaye ikimenyetso cyo kwizera Imana. Nubwo yaraziko Yerusalemu izasenyuka,umwami akajyanywa bunyago n’igihugu kikaba amatongo, ariko yizeraga Imana ko izakomeza isezerano ryayo kuri Isirayeli , ko kandi umunsi umwe abajyanyweho iminyago bazongera kugaruka mu gihugu.
“ Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe’(Yeremiya 32:15)

Ese ni iki umuhanuzi Yeremiya atwigisha?

Nubwo umuhanuzi Yeremiya atakomeje kubaho ngo aboneshe amaso ibyo byasezeranijwe bisohora kuko yapfiriye mu buhungiro mu gihugu cya Egiputa ariko ibyiringiro bye byagiye byibukirwaho n’abamukurikiye babona gukomera kw’Imana kandi barushaho kwiringira ibyo batabona bategereza bihanganye bizera ko bizasohora.
Yeremiya yiringiraga ibyo mu gihe kizaza atanabonye ,kandi yakomeje kubyiringira ubuzima bwe bwose.
Bibiliya itubwirako kwiringira ibiboneka atari ukwizera, ko ahubwo kwiringira ibyo utabona bituma ubitegereza wihanganye.
“Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.”(Abaroma 8:25)

Inkuru y’Umuhanuzi Yeremiya atubwirako ari iby’ iby’igiciro gutegereza,kandi buri gihe tugahora twizeye ko ibyo Imana yasezeranyije izabisohoza, kandi ko icyerekezo cy’Imana kirenze kure icyacu kandi ko ahazaza hacu ihafite mu biganza byayo.
Imana idushoboze kwizera ko ibyo yavuze izabisohoza!

[email protected] agakiza.org