Ni iki cyazanye Yesu Kristo ku isi?

Ntakintu na kimwe Imana yakoze ku mpanuka ibintu byose yabikoze yabiteguye,iziko bizagira umumaro mu gihe cyabyo. Kubw’urukundo Imana yakomeje gukunda ikiremwa muntu rwagiye rutuma hataboneka icyayitandukanya n’umuntu yiremeye imukunze,ihitamo ku kubinyuza mu mwana wayo ikunda ariwe Yesu Kristo.

Umunsi mukuru wa noheli ni umunsi ukomeye cyane aho abantu bongera gutekereza kuri Yesu Kristo, uko yavutse, uko bizamera ubwo azaba agarutse. Akenshi abantu bizihiza Noheli bajya mu nsengero zitandukanye, basangira bagahana n’ impano ku nshuti n’abavandimwe.
Mu bisanzwe Noheli yagakwiye gutuma abantu bagira icyo bigomwa. Abakristo bakwiye kugira icyo baha abakene. Igitangaje ni uko usanga abantu babyirengagiza ahubwo bakibanda ku mpano no kwishima bakibagirwa icyo Noheli mu by’ukuri ari cyo ko ari Kristo.

Kugirango tumenye Yesu uwo ari we, reka turebe imirongo imwe yo muri bibiliya itwumvisha neza impamvu kristo yaje ku isi :

1.Yesu yaje gukiza abantu bose.

Yesu yaje mu isi gucungura muntu. Ntiyaje gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi.Yaje mu ishusho y’umugaragu kugirango aducungure. Imana yemeye kumutanga kugirango abari mu isi bahabwe ubugingo buhoraho.

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugirango abari mu isi bakizwe na we.”(Yohana3:16)

2. Gutanga ingororano ku bamwizera n’abanze kumvira.

“Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’umwana w’Imana w’ikinege.”(Yohana3:18)
Gucungurwa kwabonetse gusa muri Kristo. Icyo dusabwa ni ukumwizera kugirango tuzaronke ubugingo buhoraho.

3.Kwerekana inzira ijya mu ijuru

“Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri njye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugirango zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Ni jye mwungeri mwiza.umwungeri mwiza apfira intama ze”(Yohana10:9-11)

4. Gutanga inshingano kubamwizera.

“Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera. Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”(Matayo: 28:18-20).

Kristo yaje kuducungura kandi yadusabye kujyana ubutumwa bwiza kubataramumenya, no kuba abahamya b’imirimo n’ibitangaza yakoze.

4. Kumenyekanisha Imana

Kristo yaduhishuriyeko umubonye aba abonye Imana ubwayo, atumenyeshako aba muri Data na we akaba muri we ko kandi nta jambo yavuze ataribwirijwe n’Imana.
Kristo yaje ku bwacu kutumenyesha inzira igana kwa se,umuntu ushaka kumenya Imana yareba Kristo akamenya Imana by’ukuri.

Dusabwa gukomeza amategeko n’amabwiriza ye kugirango tuzasohore mu ijuru amahoro.
[email protected]