Ni iki cyateye Imana guhana Dawidi ubwo yabaraga abisirayeli?

Kuva kera kose Imana yashatseko umuntu wese yiremeyeko aca bugufi agakorana nayo bya bugufi, Imana ikabera ikatubera umubyeyi natwe tukayibera abana. Niyo mpamvu umuntu wifuje kugendana n’Imana iteka ryose yagiye ahirwa mu nzira ze. na none niko biri Imana ishakako abo yaremwe bose bagenda batunganye mu nzira zihesha Imana icyubahiro.

Nubundi gukora ibarura si icyaha ariko intego icyo yaragamije kugeraho binyuze mw’ibarura nicyo cyaha .? Igitabo cy’ibyo ku Ngoma kitubwirako satani, wahoze urwanya ubwoko bw’Imana ko ariwe na none washutse Dawidi kubara ingabo (1Ngoma21:1).

Satani yarwanyaga abisirayeli bose ntabwo ari umwami nubwo ariwe yakoresheje kuko niwe warigufata umwanzuro bigakunda doreko Bibiliya itubwirako Yowabu yagiriye umwami inama yo kudakora ibarura ariko Inama y’umwami iganza iya Yowabu (1Ngoma21:4)
Satani yatumye umwami Dawidi asuzugura Imana. Dawidi agira ibyiyumviro byuko akomeye kandi agira amatsiko yo kumenya ubutware cyangwa imbaraga afite ashingiye ku mubare w’abantu afite arababara bibabaza Imana cyane. Bibiliya itubwirako babaruye abantu gusa bashoboye kwambara inkota ni ukuvuga abajya kurugamba kurwana.

Satani yasize ibitekerezo muri Dawidi ko naramuka amenye umubare w’abagabo bashoboye kurwana bizatuma yumva akomeye kandi ko yarwana intambara akazitsinda agendeye ku mubare w’ingabo atunze(1Ngoma21:5).

Yowabu umukuru w’ingabo za Dawidi, yagerageje kugira inama Dawidi yo kutabara abisirayeli kuberako byarikuzanira ubwoko bw’Imana igihano (1Ngoma21:3). Bibiliya itubwirako Imana yigeze itegeka Aroni na Mose kubara abisirayeli kandi ntibyabaye icyaha kuko Imana yariyabyivugiye (Kubara 1-4, 19) ariko Dawidi we yashatse kubikora nta jwi ry’Imana yumvise ahubwo yashatse kubikora kugirango agaragaze imbaraga ze afite ashingiye ku mubare w’ingabo zishoboye kurwana, ibi nibyo byababaje Imana kuko bitari bigamije kuyihesha ikuzo.

Nyuma yo kubara abisirayeli Imana yatumye Gadi bamenya wa Dawidi ngo agenda amubwire ahitemo igihano kimwe mu bihano bitatu: Guteza abisirayeli inzara imyaka irindwi(7), guhunga ababisha be amezi atatu, guterwa na mugiga iminsi itatu. Dawidi yarazi inzara uko imera uko yariyaramuriye, Dawidi yari azi guhunga icyo aricyo kuko yari yahunze Sawuli ndetse n’umuhugu we Abusalomu, nicyo cyatumye avugango mpisemo kugwa mu maboko yawe Imana imuteza mugiga.

Dawidi abonye mugiga iteye abisirayeli yihutiye gusaba imbabazi, Uwiteka arakuruka inabi yarikurira abisirayeli , Imana yemera guhendahendwa. Mugiga irahagarara.

Ikintu cyose umuntu yashaka gukora kitagamije guhesha Imana icyubahiro ahubwo kigamije kwihimbaza ni icyaha. Imana ikwiye gushimwa no kubahwa ibihe byose. Kandi icyiza cy’Imana ni umutunzi w’impuhwe n’imbabazi nyinshi kandi itinda kurakara(Yona4:2)

Ismael [email protected]