Ni iki abahanuzi bari baravuze ku ivuka rya Yesu Kristo?

Kuva umuntu yacumura icyaha kikamutandukanya n’Imana, Imana yahise ishaka inzira yatuma muntu yongera gusabana na yo, maze yohereza umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo kugira ngo amucungure.

Hashize imyaka irenga 2000 isi ibonye uwo mucunguzi wari warahanuwe n’abahanuzi batandukanye ko ari we uzacungura isi, ubwami bwe bukaba ubw’amahoro buhuriza abantu hamwe.
Agakiza.org twagerageje ku bakusanyiriza abahanuzi bari baravuze ku mwana wari kuzavuka n’ubwami bwe uko bwari kuzaba bumeze.

1.Yesaya

Umuhanuzi Yesaya yabayeho mu kinyejana cya 8 mbere ya Yesu Kristo, mu byo yahanuye yavuze ko umwana wari kuzavuka ari we mucyo wari kuvira amahanga ndetse akomora abafite imitima ibabaye. Mu buhanuzi bwe yavuze ko :

- Yesu yari kuzabyarwa n’isugi. “Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ariwe uzabihera ikimenyetso .Dore umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite Imanweli.” (Yesaya 7:14).

- Yesu ni we butumwa bwavuye kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli. (yesaya:9:7)

- Yesu ni we jwi ry’urangururira mu butayu (Yesaya 31:15)

- Ni we shami ryari kuzakomoka mu muryango wa Yesayi. (Yesaya:11:1)

- Yesu ni we wari kuzana umucyo mu isi (Yesaya: 9:1-2)

- Yesu ni we wari kuza kuvura abafite ibikomere byo mu mutima.( Yesaya:61:1-2)

2. Daniyeli

- Imana yari kuzimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose. Daniyeli 2:44

3.Mika:

Umuhanuzi Mika yahanuye ko Yesu Yagombaga kuvukira I Betelehemu . (Mika 5:1-2)

4.Hoseya

- Umuhanuzi Hoseya yahanuye ko Yesu yagombaga guhungishirizwa muri Egiputa.
(Hoseya 11:1)

5. Yeremiya

Kuvuka kwa Yesu kwatumye hari abana bagombaga gupfa kubwe.( Yeremiya:31:15)

6.Malaki

Yesu yategerejwe nk’umuhanuzi Eliya ( Malaki 3:23)

7. Mose

- Yesu yagombaga guturuka mu rubyaro rw’Aburahamu (Itang:12:3 , Itang 22:8)

- Yesu yari guturuka mu gisekuru cya Isaka. ( Itang:17:19, 21:12)

- Yesu yari kuzabyarwa n’umugore ( Itang:3:15)

- Yesu yari kuzaturuka mu gisekuru cya Yakobo( Kubara: 24:17)

- Yesu yari guturuka mu bwoko bwa Yuda kandi amahanga yose niwe yari kuzumvira.( Itang .49:10).

- Yesu yari kuzaba umuhanuzi ( Gut :18:15)

Bakristo benedata ,Yesu yaje ku bwacu, niwe watuzaniye agakiza.Tugomba kumuha icyubahiro kimukwiye duharanira kuzabana na we ubuzima yaduteguriye.

Imana ibahe umugisha

Mugire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire

[email protected]