Ni hehe twakura umunezero w’ukuri mu isi?

Mu buzima bwa buri munsi umuntu ahora ashaka icyanezeza ubuzima bwe n’umutima we. Bamwe bishimira imirimo y’amaboko yabo, kurya ibiribwa by’amoko atandukanye , kunywa, gutemberera ahantu hatandukanye, gushaka amafaranga ariko ugasanga umunezero bari biteze ntibawugezeho ahubwo basaruyemo agahinda no guhangayika.

Gukora ni byiza kugira ngo tubone ibitunga imiryango yacu ndetse tunabashe gukemura ibibazo bitandukanye , gushaka icyatuma wumva umutima wawe wishima na byo ni byiza ariko bigaragara nk’ibidafite agaciro ntibitange amahoro ndetse bikaba nko kwiruka inyuma y’umuyaga mu gihe umuntu adafite Kristo.

Ese bibiliya ivuga iki ku byo twakora kugira ngo tugire umunezero?

Bibiliya itwereka neza ko umuntu unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero.
Mu gitabo cy’umubwiriza hatwereka neza ko ibyo umuntu akora adafite Kristo bimuhindukira nko kwiruka inyuma y’umuyaga, nta kindi umuntu asaruramo uretse agahinda, ishavu ndetse na nijoro umutima we nturuhuka.(umubwiriza:2:17-28).

Umwami Salomo yabonye ko ibiri munsi y’izuba byose nta kamaro iyo nta Kristo, avuga ko twarya, twanywa, twarongora, igikuru ari uko twaharanira kunezeza Imana kandi tugakora nk’abazapfa ejo.

Umubwiriza2:24-26: “Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa , no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw’Imana. None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha? Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero, ariko umunyabyaha imuha imiruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo nabyo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.”

Imana isaba abakristo gukora umurimo wayo bishimye n’ubwo bababara ariko ikabizeza ko ari abatunzi baruta abandi bose.
2 Abakorinto 6:10 “Dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.”

Abakristo bakwiye kugira umuhati mu byo bakorera Umwami kandi bakamenya ko umuhati wabo utazaba imfabusa kandi ko Imana itabeshya ko isohoza amasezerano. (1 Abakorinto15:38).

Sophie @Agakiza.org