NTUKICE

Itegeko rya Gatandatu mu mategeko 10 Imana yahaye Mose ku musozi wa Sinayi riravuga riti “NTUKICE” Nkuko utifuza kwicwa nawe uzirinde kwica abandi, nibwo uzaba ushohoje itegeko ry’urukundo (Mat.7:12), Iri tegeko biragaragara ko risohozwa n’urukundo (Gukunda abantu). Ariko uretse ubwicanyi busanzwe, hariho ubundi bwicanyi abantu batavugaho rumwe:

A. GUKURAMO INDA KU BUSHAKE
Gukuramo inda ku bushake ni ubwicanyi nk’ubundi, kuko kubaho ku muntu gutangira kuva agisamwa mu nda ya nyina. Nta gushidikanya rero, umuntu akiri mu nda ya nyina afite uburenganzira bwo kubaho bungana n’ubw’abandi. Nyamara nubwo bimeze bityo, muri iki gihe m buhugu byinshi ku isi hariho amategeko yemerera abantu gukuramo inda ku bushake. Bene Data bakristo, ibyo bintu ntibyaturutse ku Mana, ahubwo byaturutse ku mwanzi satani. Kuko nubwo byagaragara ko iyo nda ishobora gutuma umwana na nyina bapfa, nta mpamvu n’imwe yo kwica umwana, kuko umwana na nyina bafite uburenganzira bwo kubaho bungana imbere y’Imana. Icyakora umuntu kubushake bwe afite uburenganzira bwo kwitangira undi cyangwa abandi, ibirenze ibyo ni icyaha. Kandi birashoboka ko umwana na nyina babaho mu gihe abantu batabikekaga, kandi bitanashobotse, nta mpamvu yo kwishyiraho urubanza rw’amaraso y’abantu b’Imana.

B. KUTARONGORA NO KUTARONGORWA KU BUSHAKE
Kutarongora cyangwa kutarongorwa ku bushake, abantu bamwe bavuga ko ari ukwica abana baba bagombaga kuvuka, ariko aho harimo kwibeshya, kuko Imana idahatira abantu kurongora cyangwa kurongorwa: Buri wese abikora ku bushake bwe kubera ko umubiri we ubimusaba, ndetse ku bwa Pawulo, kutarongora nibyo byiza kurushaho kubabishoboye,keretse ababyitangiye kubw’umuhamagaro: Mat.19:1012.1Kor.7:38.

C. KUTABYARA KU BUSHAKE (KU BASHAKANYE)
Kutabyara ku bushake, abantu bamwe bavuga ko ari icyaha, ko ari ukwica abana baba bagombaga kuvuka, abavuga ibyo akenshi bagendera ku itangiriro 1:28,Ariko aho harimo kwibeshya, kuko iryo jambo Imana itarivuze mu rwego rwo gutegeka abantu kubyara, ahubwo yarivuze mu rwego rwo kuremera abantu imyororokere; Kandi iyo biza kuba itegeko, no kurongora byari kuba itegeko; kandi uretse n’ibyo, ingoma y’amategeko yararangiye, ubu turi ku ngoma y’ubuntu n’umudendezo w’urukundo. Ahubwo kuri ibyo byose hariho ibintu 2 bikomeye abantu bagomba kwitondera:

1. KWITONDERA UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
Ubwinshi mu buryo bukoreshwa mu guhagarika kubyara bwangiza umubiri, cyane cyane uburyo bukoreshwa hifashishijwe imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, kandi tuzi yuko imibiri yacu ari insengero z’Imana: 1kor.3:16-17. Bene Data rero, ibyo bintu byangiza urusengero rw’Imana si ibyera. Ariko ubundi buryo bwose bwakoreshwa ku bwumvikane bw’umugore n’umugabo nta cyaha kirimo mu gihe Imana itabibabujije.

2. KUMVIRA UBUSHAKE BW’IMANA
Umukristo agomba kumvira Imana mbere ya byose. Nuko rero niwumva ubutumwa bivugwa ko ari ubw’Imana, bukubuza cyangwa bukubwira kubikora cyangwa Imana ikabikwibwirira: uzagenzure neza unasenge, nusanga koko ubwo butumwa bwaturutse ku Mana, uzakore ibyo bukubwira. Ariko nubirengaho witwaje ko kubikora cyangwa kutabikora ari uburenganzira bwawe, uzagirwaho n’urubanza ndetse n’ingaruka zo gusuzugura Imana. Ariko Imana ishobora kubibuza umuntu umwe cyangwa benshi kubera impamvu zayo bwite, nyamara atari icyaha muri rusange, ariko mu gihe ntacyo Umwuka w’Imana yavuze, uruhande ijambo ry’Imana rihagazemo nirwo tugomba gukurikiza: uwo niwo murongo ngenderwaho rusange w’abakristo.

Ikitonderwa: Imana ntishobora kubwira umuntu gukora ubugome (gukora icyaha), cyakora mu gihe cy’amategeko byarashobokaga ko Imana yabwira umuntu kwica abandi, n’ibindi muri iki gihe twakwita ko ari ubugome, kandi ntibyitwaga icyaha kubabikoze: Sam.15:1-35. Nuko rero nihagira umuntu ukora ubugome (icyaha), avuga ko ari Imana yabimubwiye azaba abeshya: Yak.1:13. Abashinzwe umutekano ntabwo bica mu rwego rw’ubugome, ahubwo babikora mu rwego rwo gutabara. Niyo mpamvu umugome cyangwa umwanzi bafashe, ntabwo baba bakemerewe kumwica cyangwa kumugirira nabi, ubikora wese aba akoze icyaha. Ndetse n’umuntu wese wica undi mu rwego rwo kwitabara cyangwa gutabara abandi, nta cyaha aba akoze. Ariko iyo birenze ubutabazi byitwa icyaha, kuko biba birimo ubugome;Luka 3:14.

Imiti yo kuboneza urubyaro itera ingaruka nyinshi zitandukanye ku bagore bayikoresha,Ku bagabo, gukata umuyoborantanga byambura umubiri w’umugabo ububasha bwo kubyara burundu. Ibyo bikorwa byose byangiza umubiri rero ni ibizira ku Mana, kuko imibiri yacu ni insengero z’Imana; nubwo inyinshi muri izi ngaruka abaganga bazivura, ariko no kugerageza kwangiza urusengero rw’Imana kubushake ubwabyo ni icyaha. Uburyo bwo kuboneza urubyaro, siko bwose bugira ingaruka mbi kumubiri kubabikora, uburyo butagira ingaruka mbi ku mubiri, ni uburyo bwa kamere budakoresha imiti yo kwa muganga gusa:

*Kwifata mu gihe cy‟uburumbuke *Uburyo bwo kwiyaka *Gukoresha agakingirizo
* Konsa umwana igihe kirekire (nibura imyaka 2: bifasha kutabyara indahekana).
Ikitonderwa: Bitewe n’impamvu y’uburwayi, uburyo ubwo aribwo bwose umuntu ashobora kubukoresha mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe. Ushobora kwibaza uti: ese ko n’ubundi no kuboneza urubyaro nabyo biba bifite ingaruka mbi kumubiri, kuki icyo gihe bitamubera icyaha? Icyo gihe uba urengera umubiri ntabwo uba uwica. Ariko izindi mpamvu zose zitari iz’uburwayi nta shingiro zifite imbere yImana.
Hariho n’ibindi bikorwa byo kwangiza umubiri ku bushake: nko kunywa itabi, ibiyobyabwenge, ubusinzi, kwiyahura, n’ibindi….. ibyo byose ni ibizira imbere y’Imana: 1kor.3: 16-17; 1kor.6: 19-20.