NTENDEZI: Batangiye bavuza ingoma y’uruhu none bageze ku rwego rwo gusohora umuzingo w’amashusho

Choral EBENEZER ya ADEPR Ntendezi yateguye igiterane mu rwego rwo gusohora Album yayo yambere y’amashusho yitwa “UBWUGAMO” Kubufatanye na Paroisse ya ADEPR Ntendezi ,icyo giterane kizaba kuwa 25 ugushyngo 2018 guhera sa tatu za mugitondo.


Umuyobozi w’umudugudu wa Ntendezi,EV.NDIRISHYE J.Baptist

Umuyobozi w’umudugudu wa Ntendezi ari naho icyicaro cya paroisse kiri, EV.NDIRISHYE J.Baptist avugako iyi paroisse imaze imyaka itanu gusa ishinzwe ariko ikaba imaze kugera kuri byinshi yavuze ati “ Tubona umurimo w’Imana utera imbere dufatanyije n’abakiristo bacu ndetse na choral EBENEZER idufasha umurimo w’Ivugabutumwa”


Madam MUHORAKEYE Francoise ni Umuyobozi wa Choral EBENEZER
Madam MUHORAKEYE Francoise ni Umuyobozi wa Choral EBENEZER nawe avuga ko iyi Choral yatangiye umurimo w’Imana wo kuririmba ari bakeya ntanibikoresho bifatika bafite ku buryo bavuzaga ingoma ya gakondo y’uruhu ariko buhoro buhoro Imana igenda ibafasha bagura ibikoresho biciriritse byo gucuranga ari nako bahindura imiririmbire kugeza ubwo bageze kurwego rwo kwiyumvamo ko bakwiye gusohora indirimbo.
Yavuze ati “iki kizere tugikesha gusenga no guhuriza hamwe twumva kandi n’Imana idushyigikiye ari nayo mpamvu Album yacu yitwa ubwugamo kuko uwiteka ari ubwugamo bwacu n’ubuhungiro bwacu n’ imbaraga zacu. Ni igitare kidukingira ni byose kuri twe. Uwizera wese akwiye kwishingikiriza ku Mana mu buzima bwe bwa buri munsi. Turifuza kandi ko uzumva indirimbo zacu wese yongera kumva ko asubijwemo intege n’ibyiringiro kuko uwiteka ari byose k’umufite”.

Francoise avuga kandi ko iri ari itangiriro, ko bavuye kure kandi ko bifuza kujyera kure yagize ati “Iyi ni Album yambere kandi turakomeje kuko muri Yesu byose birashoboka niya kabiri n’iyagatatu zizaza mu izina rya Yesu”

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa barimo Pasiteri NZABONIMPA Canisius ndetse na Chorale EVANGELIQUE ya EDEPR Paroisse Cyarwa mu itorero ry’akarere rya Huye mu rurembo rw’Amajyepfo izaza kubafasha muri ibyo birori ndetse n’abandi bashyitsi bazava hirya no hino.

Choral EBENEZER ya ADEPR Ntendezi yatangiye kuva 1998-2006 bacurangaga ingoma y’uruhu. Bakaba baratangiye ari 21 ubu bakaba bamaze kaba abaririrmbyi 70. Bakoze ibikorwa bitandukanye byo gufasha harimo kuba barubakiye inzu ababyeyi babiri batari bafite aho kuba n’umusore umwe wari ugiye gushyingirwa, bishyurira bamwe mu batishoboye ubwisungane mu kwivuza. (Mituelle de sante).

Choral EBENEZER ya ADEPR Ntendezi irakataje mu kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo kuko bateganye kongera gusohora undi muzingo w’indirimbo z’amashusho mu mwaka uri imbere wa 2019.


Pasiteri NZABONIMPA Canisius


Chorale EVANGELIQUE ya EDEPR Paroisse Cyarwa mu itorero ry’akarere rya Huye


Choral EBENEZER ya ADEPR Ntendezi

Abagize comite ya Choral EBENEZER ya ADEPR Ntendezi