Mucyo Sabine witabye Imana amaze amezi 7 ashyingiwe azibukirwa kuri byinshi nk’umukirisito wubashye Imana

Uwagaba Joseph Caleb umugabo wa Mucyo Sabine amwambika impete mu muhango wo gusaba

Mucyo Sabine witabye Imana aguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK, kuwa 04 Ukwakira 2018. Urupfu rwe rwababaje benshi cyane abamuzi ndetse n’abagiye basoma inkuru y’urupfu rwe ku bitangazamakuru.

Abantu batandukanye harimo n’umugabo we bagaragaje isomo rikomeye Mucyo Sabine abasigiye, wari usanzwe ari umukirisito mu itorero Betesda Holy Church, Mucyo yagiye akoreramo imirimo myiza itandukanye.

Mu nkuru dukesha ibyishimo.com, Uwagaba Joseph Caleb umugabo wa Mucyo Sabine , nyuma yo gupfusha umugore yasabye Imana kumuba hafi muri ibi bihe bimukomereye , ikumukomeza mu muraba w’ibigeragezo kandi ahamya yizeye adashidikanya ko umugore we yapfuye ari umukiranutsi kandi ko Imana yamwakiriye mu bandi bakiranutsi bapfuye bayizeye.

Caleb yagize ati: “Nyagasani, nyigisha kukwizera kugirango nintungurwa n’umuraba w’ibigeragezo bikomeye mu buzima bwanjye nzabone amahoro muri ibyo bihe bikomeye. Niringiye ko undi hafi kandi wumva ugutaka kwanjye kandi uri kumwe nanjye”.

Yakomeje agira ati: “Kuri njye nzi ko mu maso y’Imana urupfu rw’umukiranutsi ari ikintu kiza mu maso y’Imana. Mucyo yari umukiranutsi, mwakire mu bandi bakiranutsi mu ijuru”.

Twaganiriye n’umwe mu bakirisito basenganye atubwirako imirimo y’ubwitange yakoze ibasigiye isomo kandi urupfu rwe nubwo rubabaje ariko ni isomo Imana iba yashatse gutanga ikacyura umwana wayo ikanibutsa abantu ko bakwiye guhora biteguye isaha iyo ariyo yose, kandi nubwo bari bakimukeneye , Imana yo yita ku bugingo.

Joselyne ni umukirisito basengana akaba n’inshuti ye yagize ati “Mucyo Sabine yakoze umurimo w’Imana mu rusengero rwa Bethesda Holy Church, yagiye akora inshingano zitandukanye mu rusengero, muzi akiri umukobwa: yari umukobwa ukunda Imana, wiyubashye kandi ucisha make,ukunda gusabana na buri wese ,kandi yubahaga buri wese akamuha agaciro ke,yari umukobwa uzi ubwenge ! Yabaye muri protokole akiri umukobwa, yitabye Imana agikora uwo murimo,kandi yagiraga ishyaka ku murimo w’Imana. Mu mirimo myinshi myiza nzi yakoze: hari umwana w’impfubyi nzi yarihiye kaminuza,yakundaga abakene akabafasha,yitaga ku bababaye n’abatishoboye. Yafashaga abapfakazi, yagiraga umutima w’ ub’umuntu muri we. Nibyigiye byinshu ku rupfu rwe ko , nkwiye guhora niteguye ,ndushaho gukora imirimo myiza izamperekeza,ndushaho no gukiranuka,kuko urupfu rwo ntirusinziriye! Ntirukangwa nuko umeze cyangwa ibihe urimo,imyaka cyangwa ubuto,ntiruteguza. Nubwo tubabaye ariko ijambo ry’Imana mu Ibyahishuwe 21:4 “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”

Imihango yo gusezera bwa nyuma no guherekeza nyakwigendera Mucyo izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ukwakira 2018 ikazatangirira ku Gisozi mu rugo kwa Caleb, ikomereze mu masengesho azabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church aho nyakwigendera yasengeraga, nyuma nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Mucyo Sabine n’Uwagaba Joseph Caleb basezeranye imbere y’Imana kubana nk’umugore n’umugabo ku itariki 03 Werurwe 2018, Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi abanye na Caleb. yitabye Imana azize uburwayi.


Mucyo Sabine yari azi gucurangaga gitari,hano yarimo ashima Imana hamwe ’umugabo we Caleb