Mu rwunge rw’ishuri ryisumbuye rya Gishoma habereye igiterane hanishyurirwa amafaranga y’ishuri umunyeshuri utishoboye


Mu rwunjye rw’ishuri ry’isumbuye rya Gishoma riherereye mukarere ka rusuzi, habereye igiterane ,kuwa 01 Nyakanga, muri gahunda ya garuka ushime aho na Choral Abanyamugisha yashyize ahagaragara Album yitwa “Ukuboko k’Uwiteka” amajwi n’amashusho.

Iki giterane kitabiriwe n’umushumba w’ururembo rw’iburengerazuba KAGIBWAMI Tharcisse uri mu kiruhuko cy’izabukuru kandi cyari kitabiriwe n’ingeri zitandukanye harimo abakozi batandukanye mu nzego za leta, hamwe n’amakorari yaturutse ku yindi midugudu mu karere ka Nyamasheke na Rusizi mu itorero rya ADEPR.
Amakorari yose yitabiriye iki giterane yatanze ubutumwa buhumuriza imitima mu bihimbano by’Umwuka Wera bagejeje kubari bitabiriye igiterane. Muri iki giterane hatanzwe amafaranga y’ishuri y’umwe mu banyeshuri batishoboye , agera ku bihumbi mirongo inani na kimwe (81000rwf ), akaba yatanzwe n’itsinda ry’abanyeshuri baharangije riyobowe na Nzeyimana Bahati shaban.

Pastor TUGIRUMUREMYI Charles, niwe wigishije ijambo ry’Imana ryari rifite intego “Umukiristo uharanira kuba indashyikirwa” riboneka mu Imigani 10:4 “Ukoresha ukuboko kudeha azakena, Ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire.” , Abakolosayi 3:23-24 “Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo”

Yavuzeko kuba indashyikirwa biharanirwa kuko bishoboka ko umuntu abiharanira kandi kuba turi abakiristo dukwiye kugira umwete wokubyerekana mu bikorwa,tukaba abakiristo nyakuri mu mirimo yacu ya buri munsi.

Amwe mu mafoto yaranze igiterane

Mwitaba Anaclet, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gishoma, yavuzeko kubera ubwiza bwibibera mu giterane hagiye gushyirwamo imbaraga kugirango ibiterane nk’ibi bijye bibaho

Muri iki giterane habatizwe mu mazi menshi abanyeshuri cumi na batanu

Itsinda Alumni ry’abanyeshuri baharangije riyobowe na Nzeyimana Bahati shaban, batanze ibihumbi 81000rwf bishyurura umunyeshuri utishoboye.

Abaririmbyi ba choral Siloam ADEPR TYAZO

Bamwe mu bari bitabiriye igiterane

KAJYIBWAMI Tharicise umushumba w’ururembo rw’uburengerazuba uri mu kiruhukop cy’izabukuru

Abanyeshuri babarizwa muri group Protestant batewe inkunga muburyo bwiza izabafasha mumurimo w’Imana bakora

Choral Abanyamugisha yashyize ahagaragara Album yitwa “Ukuboko k’Uwiteka” amajwi n’amashusho

Nzeyimana Bahati shaban, uhagariye itsinda Alumni ryatanze inkunga y’amafaranga y’ishuri angana ibihumbi 81000rwf