Menya icyatuma uba mu mubare w’abazabona ubugingo

Abantu benshi bavugako Imana yonyine ari yo izi uzarokoka.Ushobora kumva ari ukuri ubitekerejeho ariko bibiliya idusobanurira icyo dukeneye kugirango tuzabe mu mubare w’abazarokoka bakabona ubugingo buhoraho.

Reka turebere hamwe ibintu bike twese dukeneye kumenya no gusuzuma kugira ngo twemeze neza ko niba mu by’ukuri twizeye kuzarokoka.Yesu we ubwe yavuzeko uvuka ubwa kabiri ,aba yabyawe n’Umwuka kandi ko ari ibimenyetso byerekana umugenzi ugana ijuru.
“Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.”(Yohana3:8)

Bimwe mu bizagufasha kumenya kubona ubugingo:

kwizera Kristo

Ikintu cya mbere gitera ibyishimo ni ukumva ko umuntu azarokoka.Mu by’ukuri, umuntu uzarokorwa ni ugira ukwizera muri Kristo kandi agasangira uko kwizera na bagenzi be.
Ubutumwa bwiza bwa Yohana ibice 4 haduha inkuru y’Umusamariya wahuye na Mesiya imbona nkubone akamubwira ibyo mu mudugudu w’iwabo, na we akabibwira abantu bo muri uwo mujyi bikabatera kumwizera.
“Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.”(Yohana4:42)
Kuba umukristo bisaba kwizera Yesu, ukizera n’amaraso ye yameneye ku musaraba maze ugasa na we muri byose.

Kwihana, ukareka gukora ibyaha

Umuntu wese wamenye ko gucungurwa kuboneka muri Kristo, amenya ko kwihana ibyaha ari iby’ingenzi.Ntidushobora kuzarokoka mugihe tutihannye ibyaha byacu. Ibyaha Kristo yikoreye ku mubiri we igihe yababazwaga ndetse akanicwa.
Urugero ni urw’umwe mu bagome wagize amahirwe adasanzwe yo kwihanira ibyaha bye imbere ya Yesu, akakira imbabazi zivuye kuri we.
“Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.” Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe?

Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.” Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”(Luka 23:39-43)
Uku kwihana k’uyu mugome, gushobora kuba kutaramenywe n’abantu bose ariko Imana yamenye ko yihannye. Yatuye ko ari umunyabyaha ukwiye ibihano ariko Yesu ugira imbabazi ntiyigeze amucira urubanza rwo gupfa.Kwihana kwe kwagaragaye nk’ukuzuye ubwo yavugaga Kristo ko ari Imana ,ko afite ubwami aho ashobora kumujyana.
Igisambo cyakoze ibikwiye aribyo kwemera ibyaha bye,kubyihana , gisaba Imana imbabazi gikurikira Yesu nk’Umwami.

Kubaho ubuzima bushya

Nyuma ya byose ,Ikimenyetso cyigaragaza umuntu uzabona ubugingo, ahinduka icyaremwe gishya akabaho ubuzima bushya muri Kristo .
“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.”(2Abakorinto5:17)

Ubu buzima bushya bugaragazwa no gukunda Imana no kureka ibikorwa bibi wakoraga: “Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.”(1Petero4:3)

Ubu buzima bushya burangwa kandi no kwiyunga kw’Imana n’abantu bayo ikabona bava mu bibi bakayihindukirira kandi muri Kristo yatubabariye ibicumuro byacu.
“Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi, kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.”(2Abakorinto5:18-19)

Muri uru rugendo rugana mu ijuru, ubwami bw’Imana buratwaranirwa, bisaba kureka byose bishobora kukubuza kuzabona ubugingo kandi ukabaho ubuzima bushya ,ugaharanira gusa na Yesu mu buzima bwa buri munsi. Nkuko tuziko kubona ikintu cyose cy’agaciro bigora urugero: Zahabu, Diyama, Safira,koruta… iya mabuye ntiwagenda uyabona utacukuye ujye hasi cyane ufate igihe cyo koza umucanga hanyuma uwuyungurure ni nako bimeze kubona ijuru ntiwaribona gusa utagize ibyo wigomwa.

[email protected]