Menya byinshi utaruzi ku mumaro igisheke gifitiye umubiri

Igisheke ni igihingwa kiboneka mu Rwanda, gihingwa ahantu henshi kuko ntaho kitera haba ku misozi cyangwa mu bishanga. Gusa usanga ababirya babifata muburyo butandukanye. Uretseko ababihinga bibabera isoko yo gukirigita ifaranga, usanga kubabirya abenshi batazi umumaro iki gihingwa kimariye umubiri w’umuntu. Usanga kubakuru bagifata nk’ikiribwa cy’abana, hari nabagifata nk’ikiribwa cy’abantu baciriritse nyamara hagendewe ku ntungamubiri iki gihingwa gikungahayeho cyaribwa kurusha ibindi binyamasukari.

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko intungamubiri ziba mu gisheke ntawazivuga ngo azirangize ariko urubuga www.agakiza. org twagerageje gushaka imwe mu mimaro yo kurya igisheke:

1. Igisheke gitera imbaraga umubiri kuko gikungahaye ku masukari karemano arinda umuntu kugira umwuma kandi uyu mutobe uba mu gisheke wongera imbaraga kurusha ibindi binyobwa tumenyereyemo isukari.

2.Igisheke nubwo kandi kigira mutobe uryohera cyane ariko wifitemo isukari nziza cyane kubarwayi ba diyabete, kuko Uyu mutobe wifitemo intungamubiri zigabanya isukari yo mu maraso.

3. Mu mutobe w’igisheke higanjemo. Calcium, magnesium, potassium, ubutare, na manganese. Kandi bigabanya amahirwe yo kurwara indwara za kanseri ya prostate ku bagabo ndetse na kanseri y’amabere ku bagore.

4. Umutobe w’ibisheke wongerera imbaraga ibyubaka umubiri, utuma impyiko zikora neza, ugabanya uburibwe mu gasabo k’inkari ndetse ukura amabuye mu mpyiko.

5. Kurya igisheke bigabanya amahirwe yo kwandura indwara zibonetse zose kuko wongerera imbaraga ubudahangwarwa bw’umubiri. Uyu mutobe kandi urinda indwara zimwe za zimwe zifata umwijima. Igisheke gituma umubiri usohora imyanda ndetse mu gihe cy’uburwayi kigabanya ubushyuhe umubiri udakeneye.

6. Umutobe w’igisheke woroshya igogora kuko haba higanjemo Potasium

7. Uyu mutobe utuma amenyo atangirika bigatuma umuntu atagira impumuro mbi yo mu kanwa kandi kigatuma umuntu agira amenyo y’umweru.

8. Igisheke gikiza indwara ifata inzara zajemo amabara y’umweru, zigasubirana ibara risanzwe zigasa neza.

9. Igisheke ni umuti w’indwara zimwe na zimwe zifata uruhu urugero umwera n’ise. Mu kwivura usiga uwo mutobe aharwaye ukareka ukumiraho.

10. Bitewe na acide yitwa alph hydroxyl iba mu gisheke, uwakiriye agira uruhu runoze kandi rusa neza, bikarurinda gusaza, bityo agahorana itoto.

Igisheke ni ingirakamaro mu buzima bw’umuntu kandi gifasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.Uramutse wihaye gahunda yo kurya ingingo y’igisheke buri munsi ntaho wahurira n’ indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane ndetse hari n’izindi ndwara waca ukubiri nazo. Ntabwo dukwiye kurya igisheke kuko dufite inyota gusa ahubwo dukwiye kukirya twizera ko ari umuti w’indwara zinyuranye.

Ismael [email protected]