Menya byinshi kuri Vitamine E ndetse n’aho wayikura

Muri iyi nyandiko twabateguriye iby’ingenzi wamenya kuri Vitamine E icyo aricyo,umumaro wayo,ndetse naho ushobora kuyikura. Vitamine E ni imwe muri vitamine cumi n’eshatu(13) zibaho,ikaba ibarizwa mu itsinda rya vitamine ziyenga ari uko zivanze n’amavuta, bisobanuye ko umubiri ubasha kuyibika nk’ibinure.

Vitamine zikenerwa n’umubiri kugirango ubashe gukura, gukora neza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye. Ibi biterwa n’uko umubiri utabasha gukora iyi vitamine E. Kuyifata mu biribwa cyangwa se mu bimera nibwo buryo bwiza bwo kuyiha umubiri ariko kandi kuyifata ku rugero rwo hasi biba byiza cyane kuko iyo ibaye nyinshi ishobora guteza ingorane mu mubiri.

Umumaro wa vitamine E

Nkuko twabigaragaje, vitamine zifasha umubiri muri byinshi ariko buri imwe igenda igira umwihariko wayo. Reka turebe umumaro wa Vitamine E ku buzima bw’umuntu.

 Vitamine E ifasha mu kuringaniza urugimbu (Cholesterol)mu mubiri.
 Vitamine E igabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye.
 Vitamine E ifasha amaraso kutavura mu gihe atembera mu mubiri, ikanarinda imijyana n’imigarura kunanirwa.

 Vitamine E ifasha uruhu guhora ruhehereye.
 Vitamine E ikuza umusatsi,ikanawurinda gucikagurika.
 Vitamin E igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
 Vitamine E ifasha mu kuringaniza imisemburo mu mubiri.
 Vitamine E ifasha kugabanya uburibwe ku bagore n’abakobwa baribwa mu gihe bari mu mihango.

 Vitamin E ni ingenzi cyane ku bagore batwite kuko ifasha abana bari mu nda gukura no gukomera
 Vitamine E ifasha abantu bakuze ikabarinda kurwara indwara ifata urwungano rw’imyakura yitwa Alzheimer’s disease
 Vitamine E irinda ubuhumyi

Iyi vitamine ikunze kuboneka mu mbuto no mu mboga. Zimwe murizo twavugamo nk’avoka, inyanya, amapera, epinari, inanasi, umwembe, ipapayi n’ibindi.
Hari bimwe mu bikomoka ku matungo ushobora gusangamo iyi vitamine,muri ibyo twavugmo nk’amagi, amafi, inyama n’ibindi. Mu binyampeke ushobora gusangamo iyi vitamine twavugamo nk’ubunyobwa, ingano, sezame n’ibindi.

Bitewe nuko vitamine ziba zikenewe ku ngano itari nyinsh , gufata duke biba bihagije, ubundi ukagira amagara mazima.

Source: www.newsmax.com
[email protected] Agakiza.org