Menya byinshi kuri Rusi, uwo igisekuru cya Yesu gikomokaho

Bibiliya igaragaza abagore benshi baduha amasomo meza mu byo kwizera no mu buzima dukwiye kubaho.Bamwe muri bo si abantu bari ibibitangaza ahubwo bagaragaraga nk’ abantu boroheje ariko basize icyitegererezo mu mateka ya bibiliya. Umwe muri bo ni umugore witwa Rusi, wakomotseho igisekuru cya Yesu.

Rusi ni muntu ki?

Rusi yari Umumowabukazi akaba umukazana wa Nawomi ukomoka muri Isirayeli, yari umugore w’umwe mu bahungu be. “Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk’icumi.”(Rusi1:4)

Nawomi yabanaga n’umugabo we n’abahungu babo mu gihugu cy’i Mowabu (kuko inzara yari yarateye muri Isirayeli , bigatuma bajya mu gihugu cy’i Mowabu)ariko baje gupfa bose, asigarana n’abakazana be babiri Rusi na Orupa.

Muri ako gahinda yari abayemo muri icyo gihugu,Nawomi yahisemo kohereza abakazana be ngo basubire iwabo kuko abagabo babo bari barapfuye, na we afata umwanzuro wo kugaruka mu gihugu cy’iwabo cy’i Buyuda. Orupa yemeye gusubira iwabo ariko Rusi we asigarana na Nawomi ari we nyirabukwe.

Rusi yanditswe muri bibiliya nk’umuntu ufite ukwizera kubera icyemezo cye cyo kugumana na Nawomi, n’icyo yavuze igihe yasigaranaga na we.
“Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”(Rusi1:16-17)

Imvugo ya Rusi birashoboka ko ari imvugo y’urukundo n’ibyiringiro. Ku bw’amagambo ye, yumvaga umubabaro wa Nawomi ,yerekana ko azakurikira Imana ya Isirayeli kandi ko azita kuri uwo mupfakazi ,agakurikiza ikintu cyose Imana ishaka, nk’uko muri bibiliya ibigaragaza: “Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by’ukuri.”(1Timoteyo5:3)

Nk’uko tubisoma mu bice 4 bigize igitabo cya Rusi, Rusi nk’umuntu w’intwari n’urukundo yakunze Naomi. Dusoma ko Imana yamuhembeye urwo rukundo, imuha umuntu wari wubashywe nk’umugabo we ariwe Bowazi. Bowazi avugwa muri bibiliya nka se wa Obedi , ari we se wa Yesayi wabyaye umwami Dawidi.(Rusi4:14-22) Bityo Rusi,Umuwobabukazi wakunze Nawomi yakomotsweho n’igisekuru cya Yesu Kristo.(Matayo1:1-16)

Niki dukwiye kumwigiraho?

Aha hari ibintu bike dukwiye kwigira ku buzima bwa Rusi:

Ahazaza hawe ntihagenwa n’amateka cyangwa igisekuru cyawe

Rusi yari Umumowabukazi kandi yari umupfakazi, yari umunyamahanga muri Isirayeli, ariko Imana yamuhaye ahazaza heza, igihe yahitagamo gukorera Imana ya Nawomi ikaba Imana ye.

Icyemezo cyawe cyo gukurikira no kuyihesha icyubahiro nta gihombo bitera

Rusi yahisemo gufata Imana ya Nawomi ikamubera Imana, yemera no gukurikiza imibereho y’ubwoko bwe.Imana na yo yamuhesheje icyubahiro imwitura ineza yagiriye Nawomi, aza no kuba mu gisekuru cya Yesu.

Imigambi y’Imana iruta cyane ibyo twe tugambirira

Birashobokako Rusi yari ashimishijwe no kwita kuri Nawomi, ntiyatekerezagako yabana na Bowazi,akaba mu gisekuru cy’umwami Dawidi na Yesu Kristo, akanubahwa muri bibiliya nk’umugore wakoze ibikomeye. Imana niyo yakoze biriya byose, kandi bisobanuyeko imigambi yayo kuri twe irenze kure kurusha ibyo dushobora gutekereza,ibyo twiringiye,n’ibyo dushobora kubona mu nzozi.

Imana ntiyita aho twavuye, ahubwo yita kubyo dukora biyihesha icyubahiro.Niyo mpamvu dukwiye kuyinambaho,igahabwa amashimwe yose.

[email protected]