Menya byinshi kuri Loti n’umugore we wahindutse inkingi y’umunyu

Mu gitabo cy’itangiriro hatubwira inkuru z’imibereho y’abantu batandukanye, dukwiye kwigiraho gushishoza tukamenya uko dukwiye kubaho nk’abantu b’Imana. Umwe muri abo dukwiye gufatiraho urugero ni umugabo witwa Loti.

Loti ni muntu ki?

Mu gitabo cy’itangiriro11:27 hatubwirako Loti, yari umwana w’umuvandimwe wa Aburahamu.Yari umuhungu wa Harani, umuhungu wa Tera.Muri make yari afitanye isano ya bugufi na Aburahamu. Nyuma Aburahamu,yumvise umuhamagaro w’Imana wo gusiga umuryango we n’inzu ya se , kugirango ajye mu gihugu cy’isezerano.

“Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.(Itangiriro12:1) Aburahamu yajyanye n’umugore we Sara , Loti na we ajyana n’umugore we .

“Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse. Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanāni, Kanāni ubwaho ni ho basohoye.”Itangiriro12:4-5)

Mu itangiriro 13 hatubwirako Aburahamu na Loti bari bafite imitungo myinshi cyane kuburyo ubutaka butashoboye kubakwira kubera amashyo bari bafite, bigatuma abashumba babo bahora bashyamirana. Kubera iyi mpamvu Aburahamu na Loti baje gutandukana.

Dore ibibazo Loti yahuye na byo nyuma yo gutandukana na Aburahamu:

• Amashyo ye yariyongereye bituma habaho gutandukana.( Itangiriro 13:1-12
• Yahisemo ahantu yatekerezaga ko ariho heza ku mikumbi ye, ariko ntiyamenyako ari abagome. (Itangiriro 13:10-13)

• We n’umuryango we barabanyaze mu ntambara Aburahamu arabakiza.(Itangiriro 14:1-16)

• Ubugome bw’ahantu yahisemo kujya gutura bwamugiriye nabi, kandi bakoraga ibiteye isoni.( Itangiriro 19:1-8)
• Yabuze umugore we kubera gusuzugura Imana igihe bahungaga I Sodomu yari igiye kurimburwa.((Itangiriro19:12-26)
• Abakobwa be nta bumuntu bagize kuko bamuteretse vino aryamana nabo, maze basama inda za se. (Itangiriro19:30-38)

Niki dukwiye kwigira kuri Loti ?

Ubuzima bwa Loti buraduha amasomo y’ingenzi muri uru rugendo turimo rujya mu ijuru. Ibi ni bimwe byadufasha:

Ntukemereko ubukire bugutandukanya n’umuryango wawe

Ubutunzi n’amashyo byatandukanije Loti na se wabo Aburahamu. Ibi ntidukwiye kubyemerera ko natwe bitubaho. Amafaranga n’ubukire ntibikwiye kuruta imiryango yacu.

Ntukemere kugumana n’abagome kandi ntugatume baguhindura

Loti yafashe amahema ye yerekeza I Sodomu, aho abantu baho bari bakabije ubugome, ari abanyabyaha bacumura k’Uwiteka cyane.(Itangiriro13:12-13) Loti yifunguriye abo bagome n’abanyabyaha ajya guturayo .

Natwe turaburirwa kudakora gutyo ngo twandure ingeso z’abanyabyaha.Umwami Yesu ubwe yagize ati:
“Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!”(Matayo6:22-23)

Ha agaciro imbabazi Imana ikugiriye maze uhunge ibyo ishaka ko wahunga

Mu itangiriro 19 hatubwira uburyo Imana yarokoye Loti n’umuryango we bakava ahantu Imana yari igiye kurimbura.Imana ntiyashakaga ko Loti aguma I Sodomu, bityo yohereje abamalayika bayo kumutabara maze barimbura uwo mudugudu.

“ Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.” Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.( Itangiriro19:15-16)

Imana yababariye Loti. Mu bigaragara, we ubwe n’umuryango we ntibari babifashe nk’ukuri. Umugore wa Loti we ntiyashakaga kugenda maze arahindukira areba inyuma, ahita ahinduka inkingi y’umunyu.

Nshuti Imana yaduhaye kurokoka binyuze mu mwana wayo Yesu Kristo. Kristo yatanze ubuzima bwe ku bwacu kuberako ari we wenyine washoboye kudukiza icyaha n’urupfu. Bityo rero dukwiye kwiga guha agaciro amaraso ya Yesu no kudasubiza amaso inyuma ngo dusubire mu byaha twahozemo.

Sophie @agakiza.org