Menya byinshi, ku kibazo cy’umwuma.

Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho ikibazo cy’umwuma, icyo aricyo, ibiwutera, ibimenyetso mpuruza biranga uwufite ndetse n’uburyo wawirinda.

Umwuma ubaho igihe mu mubiri amazi yabaye make cyane, bitewe no kwinjiza make
ku kigereranyo cyayo umubiri wasohoye mubikorwa byose umubiri ukora ,Nkuko byagaragajwe n’abashashatsi benshi babahanga bagaragaza ko umuntu muzima agomba kuba agizwe na 60%kugeza kuri 70% by’amazi, bitewe nuko amazi afasha muri byinshi umubiri, cyane cyane twavugamo nko guhuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe maze amazi akayijyana aho ikenewe hose.

Dore bimwe mu bishobora gutera umwuma.

Bitewe nuko umubiri utakaza amazi biciye munzira nyinshi haba uko dusohoye umwuka,ukotwihagaritse,uko dusohoye umwanda ukomeye(kwituma) ndetse nuko tubize ibyuya ibyo byoseiyo bibaye niko amazi aba asohotse mumubiri iyo utanyoye ibisukika ngo ugire amazi winjiza mu mubiri ibi nibyo bishobora gutera ikibazo cy’umwuma, ntibikunze gushoboka gufata ibinyobwa bihagije bitewe n’impamvu nyinshi harimo nko kuba umuntu ahora ahugiye muri byinshi ntabone uko anyway ibisukika bihagije,gukorera ahantu utabona ibinyobwa sibyo gusa hari n’ibindi bishobora kugushyira mubyago byo guhura niki kibazo cy’umwuma,aha dusangamo:

 Umuriro mwinshi (Fever)mugihe umubiri wagize ubushyuhe byinshibukageza hejuru ya
37 0c cyane cyane kubana no kubantu bakuze (abasaza n’abakecuru)ibi iyo bidakosowe
mumaguru mashya bishobora guteza urupfu rutewe n’umwuma.

 Gucibwamo(Diarrhea) benshi bazi nka Diarrhea ibi bishobora gutera umwuma kuko
umuntu aba atakaza amazi menshi bitewe nuko umuntu aba ashaka gusohora umusarane
buri kanya ,iyo iki kibazo gitinze gukosorwa umuntu ashobora kuhaburira ubuzima
bitewe nuko amazi yabaye make mumubiri.nuhura niki kibazo ujye wihutira kujya
kwivuza.

 Kunyaragura(Excess urination) ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko
bikunze kugaragara cyane kubarwayi ba Diyabete ,abantu bakunze kunywa
ibiyobyabwenge,ndetse no kubantu bafata imiti imwe nimwe aha twavugamo nkizwi nkaDiuretics igasha mukugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.w’amaraso.

 Kubira ibyuya(Sweating) mugihe wakoze imyitozo ngororangingo aha umubiri utakaza
amazi menshi bikaba byateza ibyago byo kugira ikibazo cy’umwuma.

 Ubushye(burns)kumuntu wahiye aba ari kubyago byinshi byo kugira iki kibazo bitewe nuko umubiri uba watakaje amazi menshi ndetse nibindi bitemba buzi.

Bimwe mu bimenyetso mpuruza, biranga ufite ikibazo cy’umwuma.

- kuma iminywa
- Gukica intege munteranirizo z’amagupfa
- Kubabara umutwe
- Kumva unaniwe kandi ntamirimo ivunanye wakoze.
- Kubura amarira mugihe uri kurira.
- Gutakaza ubwenge(Unconsiousness)

Ni gute waca ukubiri n’ikibazo cy’umwuma?

Umwuma n’ubwo ari ikibazo gishobora no gukurura urupfu mu gihe kititaweho ngo gikosorwe ariko kandi guca ukubiri nacyo birashoboka cyane.

Nkuko tubikesha ikigo cy’ubuzima na sport gitanga inama kubijyanye n’iki kibazo cy’umwuma kivugako kugirango uce ukubiri n;iki kibazo ugomba kwinjiza amazi menshi kuruta ayo umubiri utakaza bivuzeko ugomba kunywa ibinyobwa bihagije kandi ukazibukira ibiyobyabwenge.

Ikikigo kandi kivugako amazi unywa ukibyuka ntakintu urakoza mukanywa ariyo ahanini afasha muguca ukubiri niki kibazo.Ikindi kandi kugirango uce ukubiri n’umwuma uba ugomba gucaukubiri naziriya mpamvu twavuze haruguru zitera umwuma.
[email protected]