Menya akamaro k’umutobe w’imboga ku buzima bwawe

Mu buzima busanzwe abantu bazi neza ko imboga ari bimwe mu biribwa bifitiye akamaro umubiri kuko usanga abashakashatsi bavuga ko bifasha umutima gukora neza akaba ari nayo mpamvu hari abahitamo gukora umutobe w’imboga mu rwego rwo gufasha imibiri yabo gukomeza kugubwa neza

Ubusanzwe bivugwa ko iyo igogora ritagenda neza mu mubiri, umuntu aba abura imbuto ndetse n’imboga muri we, iyo ibyo bibonetse rero umubiri usubirana ubuzima bwiza bitewe n’uko muri byo habamo calcium, fer, magnesium, phosphore, potassium, sodium, soufre byose bifaha umubiri gusubira ku rugero nyarwo

Dore akamaro k’umutobe w’imboga ku buzima bwawe

Abahanga bavuga ko uwavuga ibyiza by’imboga atabirangiza kuko uretse uburyohe bwazo zifasha abana gukura neza, zorohereza igogora, zituma umuntu abasha kuruhuka neza mu gihe yaziriye, zifasha amaraso gutembera neza, zituma umutima utera neza, zifasha uruhu gusa neza ndetse zigafasha umusatsi gukura neza

Ibi byose byavuzwe haruguru rero ngo bigira akamaro kanini iyo byakozwemo umutobe nibwo umubiri ubasha kubyakirana intungamubiri zuzuye neza hatabuzemo n’imwe

Aha rero niho ufata ubwoko bubiri bw’imboga wifuza noneho ukavangamo n’urubuto rumwe arirwo rugufasha kumva uburyohe bw’umutobe wawe ukabisya bikavamo umutobe ukawuteka, iyo uhiye rero wirinda kuwunywa utinze kuko iyo urengeje isaha imwe gusa utarawunywa utangira gutakaza zimwe mu ntungamubiri ziwugize

Bivuze ko ukwiye kujya ukora umutobe uri buhite unywa ako kanya kuko iyo uraye nta ntungamubiri zihagije uba ufite

Src: passeportsante