Menya abagore bafite urwibutso rukomeye muri Bibiliya,bakanakomokwaho n’umwami Kristo Yesu

Hari abagore umunani bagize uruhare mu kuboneka kwa Yesu Kristo mu isi. Muri abo bose nta mukiranutsi wari muri bo, ariko bagaragaje ko bizeye Imana. Hanyuma Uwiteka yaje kubagororera bihwanye n’uko bamwiringiye.

Aba babyeyi babayeho mu myaka abagore batabarwaga nk’abantu bafite agaciro mu muryango mugari, hanyuma Uwiteka yishimira gukora neza kwabo nk’uko n’uno munsi yishimira umwubaha. Reka turebe uburyo aba babyeyi bakoreye Imana mu buryo budasanzwe babitewe no kwizera ibidashoboka, ndetse turebe n’uburyo Imana yakiriye uko kwizera kwabo.

Eva – Nyina w’abaremwe bose.

Eva niwe mugore wa mbere ndetse ni nawe mubyeyi wa mbere kuva isi yaremwa. Yabaye umubyeyi ubasha kurera ndetse n’abandi bamukuraho uwo murajye kandi ntawe yakuragaho ikitegereerzo bityo ahinduka nyina w’abaremwe bose. We n’umugabo we Adam babanje kuba muri Edeni ariko kubwo kumvira Satani bayikurwamo kuko bari banze kumvira Imana. Eva, kuva ubwo yagize umubabaro ukomeye ndetse n’agahinda gakomeye karimo kubona umwana we Abeli yicwa na mukuru we Kayini, ariko akomeza umurimo yahawe n’Imana wo kugwiza urubyaro mu isi.

Sara – umugore wa Abrahamu

Sara yabaye umugore w’ingenzi muri Biblia. Ni umugore wa Abrahamu, bikaba byaratumye aba na nyirakuru w’Abisraheri. Sara yari ingumba maze aza kusama mu buryo bw’igitangaza kuko yari ashagije imyaka y’ubukure 90. Sara yari umugore ndetse n’umufasha mwiza wa Abrahamu. Kwizera kwe kwabaye ikitegerezo kuri buri wese cyo gutegereza Imana ngo ikore ibyo yagambiriye hamwe n’ibyo yavuze.

Rebeka – Umugore wa Isaka

Rebeka, kimwe na nyirabukwe bombi bari ingumba. Isaka yaje kumusengera maze Uwiteka amuziburira inda, amuha kubyara abahungu babiri b’impanga aribo Esawu na Yakobo. Mu gihe cya Rebeka cyose abana na Isaka, yabaye umugore mwiza w’igikundiro kandi wo kwizerwa. Yaje gufasha Yakobo mu buriganya bwe ariganya mukuru we umurage bityo anahabwa umugisha w’imfura. Nubwo byaje kugira ingaruka zitari nziza ariko n’Imana yaje kuvuga ko yakunze Yakobo ikanga Esawu.

Rahab – Maraya wahishe abatasi

Uyu mugore Biblia itubwira ko yari maraya mu gihugu cya Kanani. Mose yohereje abatasi ngo batate icyo gihugu, bagezeyo bakurikirwa n’abanaki ariko bagirira umugisha kuri Rhabu arabahisha. Yaje gusobanukirwa ko abo ari ubwoko bw’Imana kandi ko ariyo itegeka ibihugu byose byo mu isi kandi ko yatanze igihugu cye mu maboko y’Abirraheri. Bityo abarahiza kuzamwitura ineza bari bamugiriye. Byarabaye maze nawe atangira kubaranwa n’ubwoko bw’Abisraheri. (Yosuwa 2:1-6:25)

Biracyazaa.....................

By: BYIRINGIRO Jean Dominic