Mbese kwaturira abantu ibyaha byacu, byatuma Imana itubabarira?

Abakristo benshi bakunze gukora amakosa yo kubaho ‘nk’igitabo gifunguye’ kuri buri muntu. Birashoboka ko baza bashaka kwezwa ariko bikarangira bavuze amabanga yabo yose ndetse n’ubuzima bwabo bwose bakabubwira abantu, bakibwira ko bababariwe kandi babashije kugera ku rugero rushyitse rwo kwemerwa n’Imana.

Abakristo benshi muri twe bamara igihe kinini bashaka inzira bacamo ngo bababarirwemo ibyaha byabo. Mu by’ukuri, abenshi muri twe dufite inzira nyinshi tubyerekaniramo cyangwa uko tubyumva. Abenshi bagerageza kureka ibikorwa bibi bakoraga, abandi bagerageza gukora ibikorwa byiza mu buryo bwo kwerekana ko bemeye ibyaha bakoze kandi ko batazabisubira, abandi bagerageza gushyira hanze ubuzima bwabo,bakavuga amakosa bakoze imbere ya bagenzi babo, ubuzima bwabo bukamenywa na bose bagamije kwiyeza kandi bizeye kwakirwa no kubabarirwa ibyaha byabo.

Mu by’ukuri, igihe tuzarushaho kubwira ibyaha byacu buri muntu twizeye kubabarirwa, ahubwo tuzarushaho kubura izo mbabazi, ndetse n’ubwacu twumve tukiboshye.Si igikorwa kibi kubwira bagenzi bacu ibyaha twakoze kuko badusengera, ariko twibagirwa gukora ikintu cy’ingenzi aricyo gusaba imbabazi ziturutse ku Mana .

Ni gute twasaba Imana imbabazi?

Nshuti, niba dushaka kubabarirwa ibyaha byacu, dukwiye gusaba Imana imbabazi.Ibyaha byacu ntibidutandukanya n’abantu twabibwiye ahubwo bidutandukanya n’Imana. Imana niyo yonyine ugomba kubwira ibyawe ndetse ukabisabira n’imbabazi.

« Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. »(1Yohana1 :9)

Imana ibasha kubabarira ibyaha byacu igihe cyose tuyisabye imbabazi. Kwihana bikwiye kuba hagati yacu n’Imana. Dukwiye guhita twihanira ibyaha byacu imbere yayo hatabayeho kugira undi tubibwira.

Imbabazi zayo iziha umuntu wihannye. Ntidushobora gusaba abantu ngo bayitubwirire ibyaha byacu, maze badusengere kugirango tubabarirwe, ahubwo dukwiye kuyisanga turi twenyine maze tukayibwira ibyaha byacu ubwacu.

Kwihana ntibituma ibyaha byacu bihanagurwa gusa , ahubwo bitwemerera no kwakira imbabazi nyinshi zikaduhembura. « Nuko mwihane muhindukire,ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana.(Ibyak.3 :19)

Ku bw’ibyo, ese twaturira abantu ibyaha byacu ni ingenzi?

Twaturira ibyaha byacu abantu ni ikintu gitandukanye cyane no guhita dusaba Imana imbabazi kuko twakira imbabazi no guhemburwa iyo twatuye ibyaha ku Mana kandi tukabyicuza,tugakizwa igihe tubwiye abandi bantu ibyo twakoze bityo bakadusengera.

“Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe.Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”( Yakobo5:16)

Abakristo bakwiye kwegera Imana bakayibwira ibyaha byabo ,bagaca bugufi bakayisaba imbabazi , bityo bakakira imbabazi no guhemburwa bituruka kuri yo.

Sophie @agakiza.org