Mama Lionel yavuze ibyiza 5 by’ubuntu n’uburyo ubuntu bwamukijije amahembe arindwi arwariye CHUK


“Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none” (Tito 2: 11-12)

Tugiye kuganira kuri aya magambo yitwa ubuntu, ni tuvuga ubuntu wumve Yesu krisito wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, umwami wapfuye akazuka ntawe ubigizemo uruhare. Niwe buntu rero tugiye kuvuga.

Aha ngaha ni Pawulo yararimo abwira Tito amubwira izi nkuru, ubu buntu yavugaga aribwo krisito , yari afite ahantu henshi bagiye bakubitanira. Icya mbere mu muhanda ujya i Damasiko , ajya kurenganya ubwoko bw’Imana yahakubitaniye n’ubu buntu, asobanukirwa ko akubitanye n’ubuntu, atega amaboko aravugango urinde mwami uwo ndenganya ? Ndamushimirako ko ariwe watsindiye iri soko ryo kurengera abantu bose. Yaravuze ngo abantu bose abarushye n’abaremerewe, ndamushimirako atajya arobanura abantu ku butoni, atandukanye na data Kalisa wapfuye atampaye inka. Abantu bose abarushye kongeraho n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura, ashyiraho ijambo riryoshye aravugango ninjye nzira n’ukuri n’ubugingo ntawe uzajya kwa data ntamujyanye.

Pawulo yavuze ibintu 5 ubuntu bw’Imana butwigisha ,Icya mbere ubuntu butwigisha kureka kutubaha Imana: Niko kamaro ku bu buntu, iyo tugiye mu ntege nkeya ubu buntu butwibutsa aho twaturutse, bukatwibutsa iminsi ya kera, batwita imbwa, baraduhimbye majyanjyari kubera amavunja yaradutambitse ibirenge, ubu buntu buhageze ibirenge biratambamuka. Ubu buntu butwibutsa batubwirako tuzaba imbwa , ubu buntu buje bukuraho ububwa. Ubu buntu butwigisha kuguma kubaha Imana .

Icya kabiri ubuntu butwigisha kureka irari ry’iby’isi: ubu buntu bwakoze kontorore(controle), uku mu mbona ngana uku sinararikira inzoga, na byabindi banwa bita kambuca , sinarya ubugoro nta na vitamine ibamo, sinanwa itabi ntaho ryanditse mu bwoko bwa vitamine A,B,C… ubu buntu butwigisha kureka irari ry’iby’isi, tugatumbira iby’ijuru, ubu buntu bwaraje buratwigisha bwadufashe amaboko.

Icya gatatu ubuntu bukatwigisha kujya twirinda: Ubu buntu butwigisha twirinda aho waba uri hose , waba uri mu mujyi wa Kigali, waba uri kuri caisse y’amafaranga bukwigisha kwirinda kwiba amafaranga, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto y’indaya yatwitswe n’umugore, byambabaje cyane. Iyo ndaya yagiye mu rugo rwuwo mugore gusambana, umugore aje kuko nta buntu bwamufashe amaboko , ubuntu butaramwigisha kwirinda ashyushya amazi aramutwika, kumureba ku ifoto ateye agahinda.

Icya kane ubuntu butwigisha gukiranuka: Ubuntu butwigisha gukiranuka, abantu babivuyemo, ejo bundi mperuka guhura n’umuntu w’umugabo mu muhanda muheruka akijijwe ngo tugere imbere aba abonye umukobwa mwiza atambutse arambwira ngo aka kavuna muheto k’agakiza katuboshye, aka gatindi k,agakiza katuboshye , katubujije kujya mu bandi bagore aravuga ndamurekaaa, nsanga mu gihe cya none n’abakobwa bagiye bambaye ubusa we gukizwa byamunaniye , mu gihe cya none umuntu ashaka kuza mu rusengero afite ibindi bindi afite . Naratangaye mu gihe cya none nasanze abantu batinyuka kuroga baba mu rusengero. Njye byambayeho muri 2011, nakubitanye n’umurozi ariko w’umuhanga, yanyiteguye yabipanze, narimfite inda y’ukwezi kumwe, njyeze mu muryango w’urusengero nsanga niho yabiregereye , ariko ndashaka kukubwira ubuntu buzanira abantu bose agakiza uburyo bwabonetse buduhambura nibyo abantu baduhambiriye. Nageze mu muryango umugore mwiza arampobera yanga kundekura, arampobera ampa umusaya arahindura nk’umunota wose arangije arambwira ngo ngaho mpa kuri utwo tuvuta kandi amavuta ntabwo bayashakira mu muhobero arongera ngo twagukunze uzagaruke, akindekura numva guhumeka birananiye ariko ndashaka kukubwira ubuntu buzanira abantu bose agakiza uburyo buduhambura amahembe baduhambiriye. Hari ahantu hakora ubuntu ukahambutswa n’ubuntu.

Kurikirana inyigisho yose ikubiyemo ubuhamya bw’uko yakize amahembe 7 yo mu rubavu