Kwizera nk’ingabo idukingira

MATAYO 13.31
Abacira undi mugani ati "Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.

Burya kutizera ni cyo cyaha kiruta ibindi byose mu buzima kuko kwizera ni ko kuduteza intambwe, kukatuyobora inzira ducamo, kukaturinda n’ibindi byaha byose kuko ni ko kudushoboza kunesha iby’isi!
Akabuto ka sinapi nubwo kaba ari gato cyane, ku bwo kwizera umuntu aragatera kagakura, kakavamo igiti cy’inganzamarumbo gisumba ibindi, inyoni zikaza kwarikamo.

Uko kandi ni ko n’umuntu ufite kwizera aba asumba utakugira, kuko kwizera ni ko guhesha umuntu agakiza, mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. (Abefeso 2.8).

Iyo rero aka kabuto kamaze kuvamo igiti gisumba ibindi, inyoni zitangira kuza kwarikamo.

Uko ni ko n’umukristo iyo amaze kwiyegurira Kristo, abadayimoni batangira kumurwanya ngo bamuyobye inzira, kandi yamara kumva ijambo ry’Imana, Umubi akaza akarisahura ntirihame mu mutima we.
Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, umubi araza, agasahura ikibibwe mu mutima we(Matayo 13.19).

Ni yo mpamvu nubona ibigeragezo n’intambara bikugarije ujye umenya ko ari Satani uba ushaka kugusanga muri ubwo bwihebe ngo agukamuremo kwizera.

Niba rero wumva nawe ibyawe bidasobanutse, hanga amaso Yesu Kristo, ni we banze ryo kwizera,kandi ni we ugusohoza rwose (Abaheburayo12.2).
Uwiteka atwongerere kwizera mu izina rya Yesu.

[email protected]