Kwitanga / Bishop John Mihigo

Iyo Imodoka yarwaye ushaka mechanicien, iyo urwaye ushaka umuganga, iyo watetse ukabura umunyu usanga umuturanyi ukamusaba umunyu Ese wowe mu buzima bwawe iyo uhuye n’ikibazo ubyifatamo ute, cg ubyitwaramo ute? Cya gihe uhuye n’ikibazo, uhuye nibura rya mineravale, warwaye, wahuye n’intonganya ubyitwaramo ute?

Njya numva inkuru ko hari abakobwa basambanya bakabagurira inzu nziza n’imodoka. Nabyo biriho birakorwa turabizi Akeneye akazi, agaterwa inda, sida akagurirwa inzu, cg imodoka(mpemuke ndamuke!) Ubwo ni mu buryo bucye mbabwiye mu bikorwa birwanaho nubwo hari ubundi bwinshi ntavuze kandi buhari.

Turarebera hamwe uko umuntu ukijijwe yitwara mu kibazo atabanje kujya guhemuka no kwica mugenzi we no kwisunga umupfumu. Imana yaremye ibyo byose ntabwo yafasha umuntu? Ko abapfumu bakemura ibibazo Imana yo ntiyakemurira umuntu ikibazo?

Iyo uhuye ni kibazo ubyifatamo ute? Iyo wakoze icyaha ubyifatamo ute?
Iyo wahuye n’indwara bakubwira ko izakwica, witwara gute? Ufata phone ugatangira guhamagara abantu ngo bagutabare! Iyo abandi barongorwa wowe ubyifatamo gute, iyo abandi bubaka amazu ubyifatamo gute?

Luka 5:4-7 "Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe. Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye. Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa. Igihe Petero na bagenzi be bararaga baroba ntibagire icyo bafata, Yesu ahageze hari cyo bafashe? Yeeeee

Umugore, umugabo we yasize afashe ideni bajya guteza iby’umugore nuko asanga Eliya haricyo Imana yakoze?

Mariko 7:25-30 "Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y’ibirenge bye. Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we. Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.” Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.” Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.

Yesu hari igihe yabwiye umugore ati sinafata ibyo kurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa, ariko umugore ati imbwa nazo zirya ubuvungukira.

Yesu ntabwo ajya ahinduka aracyari wawundi

Mariya na Marita bahamagara Yesu lazaro arwaye ese hari cyo yakoze, Yee yaragikoze.

Yohana 11:17-25 "Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro. i Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n’eshanu. Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye. Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu. Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.” Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.” Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.” Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.

Yesu ntajya ahinduka

Ese ibibazo bikemurwa n’abapfumu, n’abasambanyi na abicanyi?? Utekereza iki iyo abona abantu bashakira igisubizo mu bantu uburyo butaribwo kandi afite uburyo yabakemurira ibibazo?

Yohana ati ibyo Yesu yakoze ntiwabivuga ngo abirangize, Yahana 21:21 "Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi."

Mose yasize yishe umuntu warwanyaga abisiraheli nuko acikira muri egiputa ajya kwa Yetiro, Imana iraza iramubwira yibereye mu ntama, Uwiteka n’umuriro ukongora.Imana iramubwira ati subira muri egiputa , Mose agwa mu kantu uti nacitse farawo ndacika sinasubirayo.

Kuva 3:7-12 "Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo." Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki, gituwemo n’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi, n’Abayebusi. Nuko dore gutaka kw’Abisirayeli kwangezeho, kandi nabonye agahato Abanyegiputa babahata. Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.” Mose abwira Imana ati “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?” Iramusubiza iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.”

Hari ibyaha ushobora gukora bikagukurikirana, Ariko iyo ucyatuye ukagishyira ahagaragara Imana irakweza ukajyenda wemye

Mose nawe yahunganye icyaha atakihannye kiramukurikirana cyo kwica amara imyaka 40 Imana iza kumubwira ko agomba gusubira muri egiputa gukurayo ubwoko bwa abisrael, Imana iramubaza uti ufite iki ati ntacyo uretse iyi nkoni Uwiteka ati iyi nkoni niyo nzakoresha nkura abisraeli mu maboko ya Farawo.

Umuntu akizwa n’itungo rye, si bank cg ikindi ahubwo akizwa n’icyo atunze.
Mose we yari azi icyo afite, ese wowe uzi icyo ufite? Inkoni Mose yahaye Imana niyo yagiye ikoreshwa ibitangaza mu gutabara ubwoko bw’Imana.

Niba nawe hari icyo wahaye Imana izagitubura igikoreshe ibitangaza mu buzima bwawe bwose.

Imana ntikeneye ruswa ahubwo ikeneye abashyira kwizera mu bikorwa, ikoresha amaraso ya Yesu. Imana ishyigikira kwizera kwawe mu gukemura ibibazo.

Kuri Dawidi yashyigikiye akabuye kagenda gafite tone gakubita Goliyati
Iyo wizeye Imana hari ibintu bitagaragara Imana igukorera ikagucira inzira kubera kwizera Imana. Nuzajya ugera mu kibazo reka kwirirwa urira ubwira abantu bose, ihererane na Yesu. Byose arabishobora.

Umuntu aherutse kubwira abantu ati ujye wiherera usenge Imana byose irabishoboye kandi nitagira icyo igukorera nawe nku muntu wu mugabo wirwaneho!
Twarabibonye Sawuli yirwanaho uko byamugendekeye!

Imana yacu iri serious mugukemura ibibazo by’abayizeye, Uwizera Uwiteka ntazakorwa n’isoni, ariko abizera ubutunzi bwabo, bene wabo, akazi kabo n’ibindi igihe kirageze bakorwe n’isoni ku mu gafagaro. Imana nuyizera izagukorera byose

Jya wizera usenge Imana ,Yesu yatangaga abandi bose akazamuka umusozi akajya gusenga, guhimbaza Imana, nubura icyo utanga ujye uzinduka kare uramye Imana uhimbaze Imana kuko ni nku mubavu uhumura neza.

Dusabwa kwitanga tugatanga icyo dufite, icyo uhaye Imana nicyo izakoresha kuko uyizeye kandi gusenga ni byo dusabwa tugomba kuzinduka kare tugatangirana no kuramya Imana tuyihimbaza tuyishimira ibyo yakoze nibyo idukorera umunsi kuwundi tuyiragiza n’ibirimbere

Amen.