Kwikorera Umusaraba Wa Yesu

MATAYO 10: 34-39

34. Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota 35. Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, 36.Abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe, 37. Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye,38. Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye, 39.Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

Abantu benshi bibwirako kwikorera umusaraba ari ukwihanganira ibigeragezo bagenda bahura nabyo, nyamara si uko bibiliya isobanura umusaraba; ahubwo ijambo ry’umusaraba kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana ariko ku barimbuka ni ubupfu(1 Abakorinto 1:18).

Ibibazo dutambukamo dukijijwe n’abapagani bahura nabyo; abo Yesu yabwiye kwikorera umusaraba ni abashaka kumukurikira, bakamurutisha byose; kandi utita ku bugingo bwe ku bwe, azabubona.

Yesu avuga ko atazanye amahoro mu isi ahubwo akazana inkota, yashakaga kuvugako iyo ukijijwe utandukana n’imirimo y’umwijima, abo mwayibanagamo ukabahindukira nk’umwanzi.

Umaze gukizwa, ntacyo ugomba kwisigariza kuko uba ubaye icyaremwe gishya, ibya kera bikaba bishije; ntukizwa uko imiryango, abana, ababyeyi, abavandimwe, abakoresha, babyumva ahubwo ukizwa nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.

Ntawe uba ugitekereza ukurikije amasekuruza, kuko twese twabyawe n’ijambo ry’Imana. Birababaje ko hari abakigengwa n’ibyo byiciro twavuze haruguru, bakavuga ko bababujije gukundana cyangwa gushakana n’abo badahuje amoko, hari n’abarengera bakabibuza n’abandi.

Imana ibatabare bahinduke ibyaremwe bishya, ntibayoborwe na kamere ahubwo bayoborwe n’umwuka, kuko muri Yesu nta muyuda cyangwa umugiriki, ukijijwe wese ahinduka ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo bamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza(1 Petero 2:9)

Dusoze twibaza niba twarahindutse rwose?
[email protected]