Kuzuza ubuziranenge byabereye ihurizo rikomeye zimwe mu nsegero zo mu mujyi wa Kigali bituma zifungwa

Iki gikorwa cyo gufunga insengero kije nyuma y’inama yahuje urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza (RGB) hamwe n’amadidini n’amatorero , yabaye tariki ya 20 Gashyantare2018.

Umwanzuro wo gufunga insengero watangiye nyuma yo gusanga zitujuje ubuziranenge, ni ukuvuga imyubakire n’imiterere y’insengero ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayoboke bazo. Mu nsengero 480 zimaze kugenzurwa mu karere ka Gasabo na Nyarugenge, insengero 203 nizo zimaze gufungwa kubera kutuzuza bimwe mu bigenderwaho. Bapima niba urusengero rwujuje ubuziranenge ari byo :Ibyangombwa bitangwa na RGB, Icyemezo cy’ubuyozi bw’akarere, kuba badasengera muri shitingi, Ubuso bungana ½ cya hegitari,inyubako yuzuye kandi ifite ibyangombwa byo gukoreramo, Kuba rufite sound proof(akagaruramajwi) ku nsengero zegereye ingo z’abaturage, Kuba badakorera mu nzu yagenewe guturwamo, Ubwiherero buhagije, Parking, bafite uburyo bwo gufata amazi.

Uyu mwanzuro wo gufunga insengero ushyizwe mu bikorwa abenshi baraburiwe kuko ikibazo cy’amadini akorera mu kajagari cyakunze kugarukwaho kenshi mu nama zidatandukanye, hari nabagiye basabwa gukosora bimwe mu byo basabwaga ntibabikore. Ku ikubitiro hafunzwe insengero 2 zikorera mu mujyi wa kigali, Nyarugenge harimo Itorero Inkuru nziza na Redeemed Gospel church ya Rugagi.

Mu nkuru dukesha igihe.com ivugako iki gikorwa kitagarukiye ku nsengero gusa kuko hari n’imisigiti ibiri yafunzwe iri mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Ijambo amadini y’inzaduka rikunze gukoreshwa cyane bashaka kumvikanisha idini rifite amatwara atandukanye n’andi madini yaribanjirije, ni ukuvuga imyigishirize yaryo, imyambarire y’abarisengeramo, imisengere n’imiririmbire.
Amadini n’amatorero arushaho kuvuka ku bwinshi nyamara ugasanga amenshi atujuje ibisabwa , aho usanga abayashinze batabifitiye ubumenyi buhagije byibura kuba barize ishuri ry’iyobokamana(Theology), Ntaho byari bitandukaniye nkwakwakundi umuntu arota ikintu bugacya cyabaye.

Abenshi bagenda bakemanga ubwinshi bw’amadini n’amatorero bigenda bivuka uko bwije nuko bukeye aho babigereranya n’uburo bwinshi butagira umusururu, kuko usanga hari benshi bayashinga bagamije gusha indoke atari ukuzana icyazimiye nk’intego yariyarazanye Yesu ku isi. Kuba amadini yangisha abayoboke bayo gahunda za Leta harimo kwanga gutora, amadini usanga ahora mu makimbirane adashira kubera imitungo y’itorero. Abenshi mu bashinga amadini muri iyi minsi usanga bavugako impamvu yo gushinga idini ari impano bifitemo nk’uy’ubuhanuzi, uburondozi no kubwiriza cyane.

Twibukeko intego Yesu yasigiye intumwa ari ukubwiriza ubutumwa bwiza butuma abantu bihana bagakizwa, bakizera kugirango batazacirwaho iteka kandi ababwira n’ibimenyetso bizagendana n’abizera: Bazafata inzoka, bazirukana abadayimoni,bazavuga indimi nshya, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire. (Mariko16:15-18),Yohana umubatiza yabwiye abantu kwera imbuto zikwiriye abihanye (Luka3:8), Yesu nawe yabwiye abantu ko bakwiye kwihana kuko ubwami bw’Imana buri bugufi (Luka4:17). Ikirenze kuri iri jambo umuntu aba yikorera ku giti cye mu by’Imana ntabwo aba akorera Imana mu bantu bayo.

Ese uracyagendana n’ibyo bimenyetso ?

Umubare w’amatorero mu Rwanda ugenda uzamuka ku kigero cyo hejuru aho mu mwaka 2012 habarurwaga amatorero 180 ariko nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza gitangiye kuyandika hagaragaye amatorero 1500 mu mwaka wa 2016, hatabariwe akorera mu rwihisho. Tugereranyije n’igihe gishize kuriubu mu Rwanda hari amadini arenga 2000.


iyi ni ifishi irigenderwaho bagenzura ubuziranenge bw’insengero

insengero zubatse mu mahema zafunzwe

iki ni kimwe mu byumba by’ amasengesho byafunzwe

urusengero rwa Rugagi ni rwo rwafunzwe ku ikubitoro

[email protected]