Kumvira biruta ibitambo, ese uzi impamvu y’iyi mvugo? bivuze iki ku mukristo wa none?

Iyi mvugo tuyisanga mu gitabo cya 1 cya Samweri 15, aho Uwiteka yasabye Sawuli kujya gutera Abamaleki maze abamareho ngo ahore umujinya w’Uwiteka kuko bagiriye nabi Abisiraheri bava mu Egiputa, hanyuma Sawuli agahitamo kurokora Agagi umwami wabo ndetse no kwishakira iminyago muri urwo rugamba bityo aba arenze ku itegeko ry’Imana.

Samweri amubajije impamvu yasuzuguye yarasubije ati, “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, n’Abamaleki ndabarimbura rwose. Ariko abantu nibo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambire Uwiteka Imana yawe I Gilugari” (1 Sam 15:20–21).

Samweri muri 1 Sam 15:22, niko gusubiza Sawul ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kuruta ibinure by’amasekurume y’intama.” None, kuki kumvira biruta ibitambo?

Gusubiza iki kibazo ntibiza koroha ariko hari ibisubizo biera kuri kuri bibiri byatanazwe. Icya mbere kigaragara mu magambo Samweri yasubije Sawuli: “Kuko ubugome(kwigomeka) busa n’icyaha cy’uburozi kandi n’udakurwa kw’ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, nawe yanze ko uba ku ngoma.” (1 Sam 15:23). Kutumvira kwa Sawuli kwari igikorwa cyo kwigomeka, icyaha , ndetse no kuramya ibigirwamana.

Igisubizo cya kabiri nacyo turagisanga mumagambo ya Sawuli asa n’uwihana aho yagize ati, “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry’Uwiteka n’amagambo yawe kuko natinye abantu ndabumvira.” (1 Sam 15:24). Sawuli yemeye ko yacumuye ku Witeka no ku itegeko rye ku bwo gushaka kumutura ibitambo kuruta kumvira ibyo ashaka. Byose byabereye gushaka gushimwa n’abantu.

Hamwe n’ibyo tumaze kubona hejuru, turabona impamvu nyinshi zituma kumvira Uwiteka biruta kumutambira ibitambo ndetse no kumutura amaturo atandukanye. Kutamwumvira nabyo bifite ingaruka nyinshi kandi mbi n’aho ibyo bitambo n’amaturo waba ubikora: 1) Kutumvira ni igikorwa cy’ubugome (kwigomeka), 2) Kutumvira ni icyaha, 3) Kutumvira ni nko kuramya ibigirwamana, 4) Kutumvira bituma ucumura ku itegeko ry’Imana, kandi 5) Kutumvira Imana bishingiye kugushaka gushimwa n’abantu kuruta uko washimwa n’Imana.

Na bugingo ubu, mu gushakisha gushimisha Imana binyuze mu byo tuyikorera, tukunda kugwa mu mutego wo gukora cyane imwe mu mirimo myinshi itegetswe n’idini kuruta mu by’ukuri kumvira Imana. Ariko yewe n’imirimo myiza uko yaba kose, nko gufungurira abakene cyangwa kubaha amafaranga, kujya mu materaniro, kujya mu biterane, ibyo ntibifite umumaro igihe umuntu adafite umutima wo kumvira no kubaha aubushake bw’Imana.

Yesu yanenze abigisha bo mu gihe cye bakora imirimo nk’iyavuzwe haruguru. Matayo 6 yagarutse ku mirimo itatu ikorwa mu madini atandukanye nko—kwiyiriza ubusa, gukunda gusengera aho abantu bababona, ndetse no gutanga/ gufasha—ko abo bajyaga babikora bashaka kunezeza abantu kuruta kunezeza Imana. Nk’uko twabibonye mu gitabo cya 1 Sam 15, ikibazo si ibitambo ahubwo ni ikibazo cyo kumvira ubushake bwayo n’amategeko yayo ndetse no gushaka amashimwe mu bantu kuruta kumvira no gushimwa n’Imana.

By BYIRINGIRO Jean Dominique