Kuki bidukomerera kubabarira abaduhemukiye?

Abenshi muri twe barahemukiwe bityo bikabagora kubabarira ababahemukiye ariko bibiliya itubwirako dukwiye kubabarira abadukomerekeje kuko bizana amahoro kandi Imana ikaba na yo yaratubabariye binyuze muri Kristo.

Kugirango dufashe abagihura n’ubukana bw’ibyo bakorewe no kubohoka kugirango babashe gutanga imbabazi kubabahemukiye, ibi ni bimwe mu byagufasha:

Kubabarira by’ukuri biragoye kubyumva. Abenshi muri twe bavuga ko barangije kubabarira ababahemukiye ariko muby’ukuri batarababariye ,bavuga ko ‘ ibya kera babishyize inyuma’ ariko ibikorwa byabo bikagaragaza ibinyuranye n’ibyo bavuga ugasanga bagira umujinya, uburakari cyangwa indi myitwarire mibi igihe cyose babonye ababagiriye nabi. Abandi bakavugako babohoye ababahemukiye, ariko batarabigeraho neza. Bakomeza kwishisha ababahemukiye no kwibuka ibihe byabakomerekeje, ugasanga bakibitse mu mutima ababahemukiye, bityo bakera imbuto zivuye mu mutima ushaririye .

“Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana”(Abaheburayo12:15)

Ese muby’ukuri kubabarira niki? Kuki bikomeye kubikora?

Mu kubabarira byuzuye , tugomba kureba ibibi byakozwe nk’ibitarabaye. Akenshi ntitubishobora , niyo mpamvu bitugora kubabarira.

Gukomeza kugira umujinya uradupfukirana tugakomeza kubona uwaduhemukiye nk’ukibikora, tugakomeza kwemerera ibikomere byacu bituganza. Ariko igihe tuzashobora kubona umunyabyaha nk’uboneye no kwemera ko twakomeretse, duharanire kuva muri ibyo bihe bikomeye, tuzaba tugeze ku ntambwe yo kubabarira. Nshuti, reka tubohoke ku bikomere, abaduhemukiye, ndetse n’agahinda gasaze ko mu mutima.

Ni gute wagera ku mbabazi z’ukuri?

“Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” (Luka23:34)
Umwami Yesu yatweretse imbabazi nyakuri izo ari zo. Ni we wahawe igihano cy’ibyaha byacu, yababarijwe gukiranirwa kwacu, agira ububabare twari dukwiriye. Ariko yirengagije ibyo byose arababarira.

Yari azi ko abantu bazamwanga, bakamugambanira ariko yarababariye. Yaraziko ari umuziranenge ariko yarababariye. Yaraziko afite ingabo nyinshi zo mu ijuru ashobora kuzihamagara zikamuhorera zikica abantu bose ariko yarababariye. Yesu yashoboraga kwihorera ariko ntiyabikoze. Yatubabariye twese ibyo twakoze. Yatugiriye ubuntu, bivuzeko yaduhaye ubuzima.

Nshuti, reka twirebere mu isura ya Yesu. Ntitwari dukwiye urukundo n’imbabazi ze ariko aratubabarira .Dukwiye natwe kubabarira abatugiriye nabi, kuko uvugako ari umucyo akanga mwene se aba akiri mu mwijima. “Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu.”(Yohana 1:9)

Sophie @agakiza.org