Kuki abantu bakunda kubeshya?

Mu buzima bwa buri munsi,abantu benshi kubeshya babigize umwuga. Mu biganiro byinshi bagirana, akenshi usanga huzuyemo ibinyoma gusa. Iyo ugerageje kubabaza usanga batanga impamvu zitandukanye zibibatera harimo kumva ari cyo kintu bahisemo,kwirinda kugwa mu kaga n’ibindi.

Muri rusange hari impamvu abantu batanga zibatera kubeshya. Abana akenshi babeshya kuko baba batinya guhanwa, abakuru nabo ni uko baba birinda kugwa mu kaga, bamwe babeshya kugirango barinde bagenzi babo, abandi bakabeshya bagamije gusenya bagenzi babo, hari n’ababeshya kuko babibukunda gusa. Si ibyo gusa ahubwo abenshi bavuga ko babeshya kubera inyugu baba bakeneye gukura ku bantu bateganya kubeshya.

Byongeye usanga igihugu kibeshya ikindi kugirango kibonere inyungu, abashoramari babeshya bagenzi babo kugirango babone amafaranga menshi, abacuruzi babeshya abaguzi ku bijyanye n’ibicuruzwa bagambiriye ko bishira bakarangura ibindi, abagore babeshya abagabo n’abagabo bakabeshya abagore. Ibinyoma biri ahantu hose mu Bantu.

Icyo Bibiliya ibivugaho:
Inkomoko y’ibinyoma iva kuri Satani. Yesu yavuze ko Satani ari umubeshyi akaba se w’ibinyoma (Yohana 8:44) yabeshye Adamu na Eva mu busitani bwa Eden. Abakurikira Satani bose bazajya babeshya.

Ku rundi ruhande, Imana ni ukuri. Yesu yavuze ko ari inzira n’ukuri (Yohana14:16). Ab’Imana bagomba kuvuga ukuri (Abefeso 4:25, Abakolosayi 3:9). Mu gihe dushaka kubaha Imana no gukurikira umwana wayo Yesu, bizadusaba kuvugisha ukuri.

Ntibyoroshye ko buri kuri kintu cyose wavuga kiba ari ukuri, rimwe na rimwe ni byiza kugerageza kuvuga amagambo macye kugirango wirinde kubeshya. Ibyanditswe bitubwira ko urukundo rutwikira ibyaha byinshi (Imigani: 10:12) Niba tubonye umuntu akora icyaha, si ngombwa kubibwira isi yose, ahubwo dukwiriye kumusengera akihana. Akenshi bisaba ubwenge kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka, icyakora kubeshya si byiza nagato ku bakristo.

Mu by’ukuri, ku bantu babeshya bagambiriye kwirinda kugwa mu kaga, baragirwa inama yo kuvugisha ukuri kuko Imana ihora yiteguye kubaha ubuhungiro bwo gucika ako kaga kabagose iyo bagize ubwenge.

Hano mu isi, duhagarariye Imana, ni ngombwa rero ko tugeregeza ibishoboka byose ngo duse nayo,uku kugerageza tubikora dutinya kandi duhinda umushyitsi kuko twe turi abantu, Imana nayo ikaba Imana.

Twebwe nk’abantu b’Imana, dukwiriye kuvuga ukuri mu rukundo (Abefeso 4:15) intego yacu ikaba kuvuga ibyubaka abandi no guhagararira Kristo neza. Kandi tugasenga Imana ikadufasha kugeza igihe tuzagera mu ijuru tugahabwa ingororano z’imirimo myiza twakoze kandi tuzi ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Bityo dukwiye kumenyekana nk’abavuga ukuri mu gihe tuganira n’abandi.